Ni imyigaragambyo yabaye kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 nyuma yaho umwe mu banyeshuri uturuka mu nkambi ya Nyabiheke yirukanwe azizwa imyitwarire mibi yakunze kumuranga.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu munyeshuri yakunze gusohoka ikigo mu buryo butemewe akanakunda kurwana n'abarimu, kuwa Gatandatu ngo ubuyobozi bw'ishuri bwitabaje Polisi iza kumukura mu kigo kuko yari yanze gusohoka ubwo yasohorwaga abandi banyeshuri batera amabuye imodoka ya Polisi.
Byarangiye Polisi ngo itwaye uyu munyeshuri abandi banga kurya no kuryama ahubwo bamena ibirahure by'amashuri n'aho barara. Ni imyigaragambyo yakomeje ku cyumweru bigeze kuwa mbere abanyeshuri bose banga kwiga kugeza ubwo ubuyobozi bw'Akarere bugirireyo hafatwa umwanzuro wo gufunga iki kigo abanyeshuri bose bagataha.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bose babaye bagiye mu rugo bakazategereza umwanzuro uzafatwa na Minisiteri y'Uburezi.
Ati ' Nibyo abana batashye ikigo twagifunze, igihe bazamara mu rugo ntitwakimenya kubera ko twabyumvikanye na Minisiteri y'Uburezi ko bagomba gutaha ababigizemo uruhare bagafatwa bagakurikiranwa, hafashwe abanyeshuri 15 bateguye iyo myigaragambyo ubu bari mu maboko ya RIB.'
Meya Gasana yavuze ko kugira iyo myigaragambyo yatewe n'umwana w'umunyeshuri wakundaga gukora amakosa atandukanye mu kigo biba ngombwa ko asezererwa.
Ati 'Nyuma yo kwihanganirwa kenshi no kumutuma ababyeyi kenshi yakomeje kugira amakosa menshi arimo gusohoka mu kigo, rimwe na rimwe akanagaruka yasinze abandi bari mu masomo, kurwanya abarimu, umuvuzeho wese agashaka ko kumurwanya, nibwo komite y'imyitwarire yemeje ko yirukanwa.'
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumusezerera hatumweho ababyeyi be banga kuza biba ngombwa ko hitabazwa ubuyobozi bw'Umurenge na Polisi asohorwa ku ngufu, uyu mwana ngo yari yasabye bagenzi be kumushyigikira, ubwo yasohorwaga rero ngo bashatse kumutabara ntibyabakundira kuko yambitswe amapingu.
Meya Gasana yavuze ko abanyeshuri bahise batera imodoka ya Polisi amabuye bayimena ikirahure, banasigara bamena ibirahure by'amashuri bigiragamo. Iby'aho barara ndetse n'ibyo ku biro by'ikigo.
Ati 'Ejo twagiyeyo banze kujya mu ishuri tubabaza uko babyumva batubwira ko bashaka gutaha ngo kuko bayobowe nabi, twaje kubigenzura rero dusanga ni urwitwazo kuko muri icyo kigo abanyeshuri benshi bakirimo ni abaturuka mu nkambi ya Nyabiheke na Gihembe mu banyeshuri 372 abagera kuri 288 ni abanyeshuri b'impunzi.'
Yavuze ko bahise bagisha inama Minisiteri y'Uburezi idusaba kugifunga kuko abanyeshuri bose nta n'umwe wigeze yitandukanya n'imyigaragambyo, leta akaba ariyo yashatse imodoka zicyura abanyeshuri bose aho byarangiye kuri uyu wa kabiri.
Ku babyeyi bafite impungenge z'abana babo bazakora ibizamini bya leta, Meya Gasana yavuze ko ahubwo bakagize impungenge ku myitwarire y'abana babo kuruta uko bagira impungenge ku kuba barangiza ishuri, yavuze ko Minisiteri y'Uburezi ariyo izafata umwanzuro niba iki kigo gifungura cyangwa niba kizafungwa burundu.