Gatsibo: Abanyeshuri bigaragambije bituma ikigo gifungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri biga mu kigo cy'abadivantisiti b'umunsi wa karindwi(Gakoni Adventist college), giherereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi, bakoze imyigaragambyo bitama ,ishuri rifungwa by'agateganyo.

Amakuru avuga ko iyi myigaragambyo yatewe n'uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wirukanwe, bigatuma abandi baturukanyeyo bigaragambya, ndetse bangiza byinshi birimo ibikoresho by'ikigo. Amakuru kandi avuga ko imyigaragambyo yafashe indi ntera kuri uyu  wambere tariki ya 08 Gashyantare 2021.

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko abanyeshuri bigaragambije ni bitewe n'uko hari umwe mu banyeshuri baturutse mu nkambi ya Nyabiheke wari wirukanwe mu kigo kubera amakosa yakoze, ariko akanga gusohoka ahubwo agasaba bagenzi be ko bamurwanirira ntiyirukanwe.

Yagize ati' imyigaragambyo yo yabaye mu kigo cya Gakoni Adventist College, yatewe nuko hari umunyeshuri wari usohowe mu kigo kuko yakoze amakosa, ariko we akanga kugisohokamo ahubwo akitabaza bagenzi be babanyeshuri ngo bamufashe ntagisohokemo. Nibwo imyigaragambyo yahise itangira muri icyo kigo, ariko wo munyeshuri asohorwa ku ngufu n'ubuyobozi bw'ikigo.'

Richard Gasana akomeza avuga ko muri iyo myigaragambyo hari byinshi byangiritse birimo bimwe mu bikoresho by'ikigo. Avuga ko bitewe n'uburakari bw'abo banyeshuri ibirahure by'amashuri byamenaguritse kubera amabuye babiteraguyeho.

Ati' Bateye amabuye police bamena ikirahure cy'imwe mu mudoka ya gisiville yari itwawe na comanda wa police wa Kiramuruzi (bayimena paraborize), Bamennye bimwe mu birahure by'amashuli, ndetse banze kujya mu 'ishuli bose.'

Uyu muyobozi yakomeje agira inama abanyeshuri kujya birinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano kuko aribo ba mbere bigiraho ingaruka. Ati 'Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by'ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw'ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.'

Guhera ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, abanyeshuri 16 b'ishuri Gakoni Adventist College 

Kugeza ubu, hafashwe icyemezo ko ikigo gifungwa, ababigezemo uruhare barafatwa ubu barimo gukurikiranwa na RIB abandi barataha.



Source : https://impanuro.rw/2021/02/09/gatsibo-abanyeshuri-bigaragambije-bituma-ikigo-gifungwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)