Gatsibo: Hari kugenzurwa ibyangijwe ku ishuri ryafunzwe ngo ryongere gukomorerwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi barerera mu Kigo cy'ishuri cyafunzwe by'agateganyo Gakoni Adventist College, basabye inzego zibishinzwe kureba uburyo bafasha abana bagasubira ku mashuri.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y'Uburezi bafunze by'agateganyo ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Gakoni Adventist College ndetse abanyeshuri bagera kuri 15 bagatabwa muri yombi kuko bateje imyigaragambyo bakamena ibirahure kubera mugenzi wabo wari wirukanwe.

Nyuma y'aho iri shuri rifunzwe ,ababyeyi barerera muri iki kigo basabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ko bwabafasha iri shuri rikongera rigafungurwa kugira ngo abana babo bongere basubire ku ishuri.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzurwa ry'ibyari byangijwe muri icyo kigo kugira ngo bibanze bisanwe.

Ati ' Ngirango mwabonye itangazo rya Minisiteri y'uburezi rifunga iryo shuri by'agateganyo, numva hari ibyari byasabwe habanza kubanza gukorwa igenzura muri icyo kigo kuko hari ibyari byangijwe bigomba gusanwa.

'Iby'abana bakurikiranwaga bo bari mu nzira z'ubutabire barimo barakurikiranywa ariko njye numva dufatanyije na Minisetiri y'uburezi hazongera hagasoka irindi tangazo ritwemerera gufungura kugira ngo abana bakomeze bige cyangwa se ritange undi murongo kuburyo natwe dutegereje itangazo rivuguruza irya mbere.'

Yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bababwira uko bakwiriye kwitwara igihe bari ku mashuri birimo no kwirinda gukora ibyatuma birukanwa cyangwa se amasomo yabo ahagarara.

Gakoni Adventist College ryafunzwe mu minsi ishize kubera imyigaragambyo abanyeshuri bakoze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-hari-kugenzurwa-ibyangijwe-ku-ishuri-ryafunzwe-ngo-ryongere-gukomorerwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)