Gatsibo : Ishuri ryabayemo imyigaragambyo y'abanyeshuri ryafunzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri ry'itorere ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, ryabayemo imyigaragambyo yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize ikarangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bwafashe icyemezo cyo gufunga iri shuri ndetse bamwe mu banyeshuri bagize uruhare mu kuzamura iriya myigaragambyo, barafungwa.

Ubuyobozi bw'Akarere bwahise bwitabazwa kuri uyu wa Mbere, bwagezeyo ngo bwige uko bwacyemera kiriya kibazo, bugisha Inama Minisiteri y'Uburezi ibasaba kurifunga.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko abana bafunzwe ari 15 bagize uruhare mu kubyutsa iriya myigaragambyo bakaba batawe muri yombi na RIB.

Yagize ati 'Bateje akavuyo kenshi mu kigo hanyuma ejo ku wa mbere abanyeshuri bose banga kujya mu mashuri ngo bige[…] bamena ibirahure by'amacumbi bamena n'ibirahure by'inzu ubuyobozi bw'ishuri bwakoreragamo, bamennye na 'pareblise' y'imodoka y'abashinzwe umutekano bari baje guhosha ako kavuyo.'

Gasana Richard avuga ko imyigaragambyo yaturutse ku mwana w'umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu usanzwe arangwa n'imyitwarire mibi, ubwo ubuyobozi bwafataga icyemezo cyo kumuhagarika akanga gutaha.

Yagize ati 'Aho kugirango atahe yagiye mu matwi y'abandi banyeshuri ngo bamushyigikire ye gutaha ni uko bateza akavuyo.'

Abenshi mu bana biga muri iri shuri ni abo mu nkambi za Nyabiheke na Gihembe mu gihe abandi ari Abanyarwanda baturuka mu turere dutandukanye.

Asa nk'ugira inama n'abandi banyeshuri bashobora kugira ibitecyerezo bibi nka biriya, Gasana yagize ati 'Gukora imyigaragambyo, kwangiza ibikorwa by'ishuri ni ibyaha bikurikiranwa n'inzego zibishinzwe. Ufite ikibazo yajya akigeza ku buyobozi bw'ishuri butagikemura akajya no mu zindi nzego.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gatsibo-Ishuri-ryabayemo-imyigaragambyo-y-abanyeshuri-ryafunzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)