Gatsibo: Umusore arakekwaho kwica nyina amuciye umutwe akawuhisha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Kamuhenda mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru avuga ko uyu musore asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka Kagari. Ngo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina aterwa nuko ngo yanze kumuha isambu uyu musore yifuzaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karubungo, Mutuyimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica nyina umubyara babanaga mu nzu amushinja kumwima isambu.

Yagize ati ' Uyu mwana w'umuhungu afite imyaka 20, yari afitanye amakimbirane n'umubyeyi we, aravuga ko amakimbirane bafitanye aterwa na mukuru we wo kwa se wabo, uyu muhungu aravuga ko bamwimaga isambu, yajyaga ahora ahiga ko azamwica.'

Yakomeje avuga ko ' Nimugoroba mu mvura nyinshi yaguye muri aka gace nibwo yamwiciye mu nzu, ubu umutwe twawubuze, turi kubona ikindi gice ariko kidafite umutwe, nabimenye mugitondo cya kare ubwo umuturanyi yari agiye gusuhuza uyu mukecuru agezeyo asanga yapfuye.'

Gitifu Mutuyimana yavuze ko nyuma yo kuhagera afatanyije n'abaturage bahise bata muri yombi uwo musore, ngo kuko yari amaze iminsi ahiga ko azica nyina natamuha iyo sambu.

Ati ' Arahakana ko ariwe wamwishe ariko akavuga ko amakimbirane bafitanye aterwa na mukuru we wo kwa se wabo ngo kuko ari gufatanya na nyina bagashaka kumunyaga isambu se yasize asize.'

Yavuze ko kuri ubu barindiriye inzego z'umutekano n'ubugenzacyaha kugira ngo zize zibafashe gushakisha umutwe wa nyakwigendera kuko utaraboneka ndetse zinakomeze iperereza kuri iki kibazo.

Yavuze ko mu nzego z'ibanze bari baramaze kwakira ikirego cya nyakwigendera aho bari buzamuganiriza n'umuhungu we kuwa Kabiri utaha.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umusore-arakekwaho-kwica-nyina-amuciye-umutwe-akawuhisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)