Gatsibo: Umwaka ugiye gushira abaturage b’utugari dutatu batagenderana kubera ibiraro byacitse -

webrwanda
0

Ibi barabivuga nyuma yaho ikiraro cyanyuragaho imodoka, moto n’amagare ku cyambu cya Nyarubare gitwariwe n’amazi muri Mata umwaka ushize, hari ikindi kiraro cyo mu kirere abakoresha amaguru bari barubakiwe nacyo ngo imbaho zagiye zivaho kuburyo nta baturage bakikinyuraho.

Bamwe mu baturage bo muri utu tugari baganiriye na IGIHE bavuze ko batewe agahinda no kuba batakibona uburyo bambuka bagana mu isoko, abandi bavuga ko basigaye beza imyaka bakabura abayigura bitewe nuko nta modoka ihagera.

Ruzibiza Celestin utuye mu Kagari ka Kibare yagize ati “ Twe abaturage twari twikoreye ikiraro amazi aragitwara, duteranya amafaranga twiyubakira ikindi nacyo amazi arakijyana, ikiraro cyo mu kirere cyo imbaho zimwe zavuyeho kuburyo nta bantu nacyo bakigicaho turi mu bwigunge rwose.”

Ruzibiza yakomeje avuga ko hagiye gushira umwaka nta muturage wambuka ngo ave mu Kagari ka Kibare agere mu tugari twa Mayange na Nyamirama, agasaba leta kubafasha ngo kuko hari ibihombo byinshi abaturage bari kugira.

Ati “ Icyifuzo cyacu ni uko baduha ikiraro, ubu ntitukirema isoko rya Ngarama kuko ni hariya twacaga, ikindi ubuyobozi nabwo ntibugipfa kuhagera bitewe nuko ntaho guca hahari.”

Ukwizagira Christian na we utuye mu Kagari ka Kibare yavuze ko yaba moto, igare n’imodoka ndetse n’abagenda n’amaguru batakibona aho guca.

Ati “ Ubu urabona muri Werurwe ikawa zigiye kwera kandi umusaruro wacu tuwugurisha ku ruganda ruherereye mu Kagari ka Mayange, urumva rero kujyana umusaruro w’ikawa ku ruganda ntabwo zizaba bitworoheye, ikindi aho iki kiraro gicikiye ubuyobozi ntibugipfa kugera mu Kagari ka Kibare kuko nta nzira ihari.”

Yakomeje avuga ko nkawe yari yaguze toni enye z’ibishyimbo agenda azigurisha amafaranga make kubera kubura imodoka itwarira rimwe umusaruro bimutera igihombo, agasaba ko bishobotse bafashwa kubona ikiraro mu buryo bwihuse.

Ndungutse Théogene uzwi nka Noheri mu Kagari ka Mayange unasanzwe ahagarariye abikorera, we yavuze ko ibiraro bibiri byose byangirikiye igihe kimwe ku buryo nta muturage ukirenga Akagari ke.

Ati “ Twari dufite ikiraro gica hejuru twacagaho nk’abaturage, icyo cyarasenyutse, imvura yaguye mu kwezi kwa Kane rero umwaka ushize twikoreye twacishagaho imodoka nibwo nacyo cyatwawe n’amazi bituma dusigara mu bwigunge bitewe nuko ibyo biraro byose bapfuye.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu abacuruzi n’abahinga bose batakibona amafaranga bitewe nuko nta myaka icyambuka, agasanga bikomeje gutya byanatuma ikawa bateganyaga kweza zibura umuguzi bagahomba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bamaze igihe kinini bakizi ariko ko nk’Akarere basanze kirenze ubushobozi bwabo hitabazwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

Ati “ Iki kiraro cyangijwe n’imvura ariko umwaka nturashira ubuhahirane buhagaze . Twagiye kuhasura tugezeyo twasanze ubushobozi bw’Akarere mu ngengo y’imari butabasha kubaka kiriya kiraro, twasabye RTDA kukinjiramo ikakigira icyayo hakagira icyakorwa, barahasuye batwara amakuru kugira ngo hashakwe ingengo y’imari.”

Yakomeje avuga ko nk’Akarere bateganya kuba bakoze ikiraro gito gishobora kuba kifashishwa n’abaturage aho hazakoresha umuganda w’abaturage n’amashyamba ya leta ndetse n’icyumweru hakubakwa ikiraro gito mu gihe bategereje igisubizo kirambye kizatangwa na RTDA.

Ikiraro bari batangiye kwiyubakira cyahise gitwarwa n'amazi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)