Gatsibo: Yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi icyenda, umwana akamuta mu musarane -

webrwanda
0

Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare ahagana saa Cyenda z’amanywa mu Mudugudu wa Gashure mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.

Umwe mu baturage bakuye umurambo w’uyu mwana mu musarane yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uko atwite ababyeyi be n’abaturanyi babimubaza akabyamaganira kure avuga ko ari umubyibuho usanzwe.

Yavuze ko ejo ubwo nyina w’uyu mukobwa yari avuye guhinga aribwo yasanzwe uyu mukobwa yakuyemo inda, abona amaraso menshi cyane mu nzu ni ko guhuruza abaturanyi.

Ati “Twaraje tumwotsa igitutu atubwira ko yamutaye mu musarane, tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibare, Nsanzubukire Abel, yabwiye IGIHE ko koko uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa RIB kugira ngo akomeze akorerwe dosiye nyuma yo gukuramo inda y’umwana wendaga kuvuka.

Yagize ati “Ababyeyi be n’abaturanyi ni bo bamufashe nyuma yo kubona ko inda yari afite isa n’iyavuyemo, basanga umwana yamutaye mu musarani. Ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturage bahise bamujyana ku murenge hamwe n’uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.”

Gitifu yakomeje avuga ko mu myaka ine amaze muri aka kagari aribwo bwa mbere habereye amahano nk’aya ngo bikaba bibabaje cyane, yavuze ko uyu mukobwa wakuyemo inda yari umuntu uhora acecetse cyane ku buryo utamenyaga icyo atekereje.

Ati “Kuri ubu hari gukurikiranwa umuntu ushobora kuba yaramugiriye inama yo gukuramo iyi nda yendaga kuvuka, harakekwa umugabo baturanye usanzwe ufite umugore n’abana, uyu anakekwaho kuba ariwe wamuteye iyi nda.”

Gitifu Nsanzubukire yavuze ko nyuma yaho habereye aya mahano bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabagira inama yo kwegera abana babo b’abakobwa hakabaho kubaganiriza ku bijyanye no kubarinda inda zitateganyijwe ngo n’abo bibayeho hakabaho kubyakira ntibihekure.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Gashyantare 2021, abaturage ni bwo bashyinguye uyu mwana mu gihe umukobwa wakuyemo inda afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagihanga kugira ngo akomeze akurikiranwe.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)