Gaz Méthane icukurwa mu Kivu igiye kwifashishwa mu guteka -

webrwanda
0

Muri Gashyantare 2019 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa Gasmeth Energy, yo gucukura iyo gaz ndetse ikayitunganya ikifashishwa mu guteka, mu nganda ndetse no mu binyabiziga.

Ayo masezerano afite agaciro ka miliyoni 400$ (asaga miliyari 394 Frw), yateganyaga ko mu myaka ibiri azaba yamaze kuzuzwa, iyo gaz igatangira gukoreshwa.

Ni umushinga witezweho kugabanya ibikomoka kuri peteroli igihugu gitumiza hanze, cyane ko uburyo izakoreshwamo nimara gutunganywa izaba ishobora kubisimbura; ndetse igafasha muri gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu ngo no mu nganda.

Umuyobozi wa Gasmeth Energy, Stephen Tierney, yabwiye The New Times ko ikoreshwa rya gaz yatunganyijwe rizatangira mu mpera za 2022, mu gihe nta zindi mpinduka z’ubukana bw’icyorezo cya Coronavirus zaba zibayeho ngo zitume ibikorwa byongera guhagarikwa.

Yatangaje ko inyigo y’umushinga n’ingaruka ushobora kugira ku bidukikije n’ubuzima bw’abantu yamaze gukorwa, ku buryo “umushinga wose uzaba wararangiye icyo gihe.”

Tierney yavuze ko ubu hari gushyirwa ingufu mu gufatanya na Guverinoma kugirana amasezerano n’abakiliya [bazagurishwa iyo gaz].

Yakomeje ati “Turateganya ko hafi kimwe cya kabiri cy’isoko rya gaz kizaba ari ikoreshwa mu butetsi bwo mu ngo.”

Si mu ngo gusa, ahubwo n’ahandi hose hakoreshwa inkwi n’amakara mu butetsi nko mu bigo by’amashuri, ibigo by’abapolisi n’iby’abasirikare, mu magereza n’ahandi birashoboka iyo gaz izakoreshwa.

Uretse kugabanya iyangirika ry’ibidukikije, izanafasha muri gahunda u Rwanda n’Isi muri rusange byihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Gasmeth yasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano y’imyaka 25 yo gucukura mu kiyaga cya Kivu meterokibe zigera kuri miliyoni 40 za Gaz Méthane ku munsi.

Biteganyijwe ko uwo mushinga uzabasha kugeza gaz mu ngo ziri hagati y’ibihumbi 300 na 400 hashingiwe ku ikoreshwa mu butetsi kugeza ubu.

Mu mpera za 2022, Gaz Méthane icukurwa mu Kivu izaba yaratangiye gukoreshwa mu guteka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)