Aya mashanyarazi byitezwe ko mu mizo ya mbere azakemura ikibazo cy’umuriro udahagije mu Karere ka Rubavu, nka kamwe mu duce dukorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uhagarariye Sosiyete ishinzwe ingufu, REG, mu Karere ka Rubavu, Laurent Butera, yagize ati “Uyu ni umwe mu mishinga izongera isakaza ry’umuriro ku buryo bugaragara.”
Kuri ubu Akarere ka Rubavu gakoresha umuriro w’amashanyarazi uri hagati ya Megawatt zirindwi n’icumi, nawo uturuka mu Turere twa Musanze na Karongi.
Umushinga wa SPLK washoye agera muri miliyoni 400$ mu bikorwa byo gukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu. Unateganya kuzatunganya umuriro ungana na megawatt 56 uzongerwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.
Ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi muri SPLK, Sibomana Laurent, yagize ati “Turi kubaka icyiciro cya mbere cy’igerageza, ari nacyo kizagena ikindi gikurikiraho. Dukura gaz muri metero hagati ya 300 na 450 z’ubujyakuzimu. Icya mbere dukandukanya gaz n’amazi, noneho izo gaz nizo zikoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi.”
Sibomana yongeyeho ko umuriro uvanwa muri izo gaz woherezwa kuri sitasiyo z’umuriro za REG, ugakoreshwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.
Muri Rubavu byibura ingo zingana na 74% zifite umuriro w’amashanyarazi, gusa bamwe mu bahatuye bavuga ko hakiri ibibazo by’umuriro utaboneka neza nk’uko bikwiye.
Nyiramongi Odette ufite hotel mu Karere ka Rubavu, Nyiramongi Odette, yabwiye The New Times ko umuriro ucikagurika.
Yagize ati “Rimwe na rimwe ibura ry’umuriro rya hato na hato ryangiza ibikoresho nka frigo. Twizeye ko ibyo bibazo bizakemuka nituramuka tubonye umuriro w’amashanyarazi uhagije.”
Imibare ya REG yo muri Nzeri 2020 igaragaza ko ingo 60% mu Rwanda zikoresha umuriro w’amashanyarazi. Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda byitezwe ko iyi mishinga ya gaz méthane izafasha mu gucanira ingo zingana na 100% mu 2024.