Gicumbi: Abasigajwe inyuma n'amateka bamaze imyaka irindwi barambuwe ibyangombwa by'inzu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baganiriye na TV1, bavuga ko kuba mu nzu badafitiye ibyangombwa bituma bahorana ubwoba bw'uko bashobora kuzazikurwamo.

Umwe ati "Kubera ko ubwa mbere bari barabiduhaye barongera barabitwaka, ubwo Leta yaraje iratubaza iti 'ko mutuye hano mufite byangombwa byaho?' tuti 'hoya', turamubwira tuti 'ntabwo twakomeza gutura ahantu nta byangombwa byaho, ntabwo ari ahacu''.

Undi ati 'Ibyangombwa abayobozi bacu barabitwaye, twe dutuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga nta cyangombwa cy'umurima, abayobozi bacu barabitwaye baravuga ngo bagiye kubikosoza ku Karere ntiturongera kubibona. Nyine n'ubwo dutuye, ariko turacumbitse ni nko kwa leta, none se udafite igipapuro cy'ikibanza haba ari iwawe gute? ntabwo haba ari ihawe uba ucumbitse nk'uko umuntu aba akodesha.'

Aba baturage bavuga ko izi nzu bazimazemo imyaka 22 bazituyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Miyove, Mwanafunzi Deogratias, avuga ko ibyangombwa by'inzu zabo byaje bifatanye n'iby'ubutaka bahingamo kandi bo bagomba gutunga iby'inzu batuyemo gusa, ndetse avuga ko Akarere kakirimo kubikosora.

Ati 'Ubutaka bwari busanzwe ari ubwa Leta babutuzwaho, noneho mu kubaruza ubutaka bagenda babwibaruzaho bwose, ari ubwo batuyeho n'ubwo bahinga kandi ari ubwa Leta. Noneho komisiyo z'Akarere zagiye zishyirwaho n'izindi nzego zemeza ko ubutaka bahawe bafite uburenganzira bw'inzu batuyemo ariko ubundi butaka ari ubwa Leta, bazajya babukoreraho muri rusange ariko ari ubwa Leta.'

Meya w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, asobanura ko impamvu yo kudatanga ibyangombwa by'izo nzu ari uko hari ubwoba butewe n'uko abo baturage bahita bagurisha izo nzu.

Yagize ati 'Uwakurikiranaga iki kibazo icyo gihe, yambwiye ko ibyangombwa babigumanye mu Karere ariko ba nyirabyo bagomba kubibona. Impungenge yari iyo kubigurisha ariko urumva kuva mu 2008 kugeza uyu mwaka nyuma y'imyaka 13, ukurikije iterambere bamaze kugeraho n'imyumvire bahinduye, numva wenda nk'Akarere tugiye gukurikirana kugira ngo bahabwe ibyangombwa byabo.'

Abaturage bemeza ko ubuyobozi budakwiye kugira impungenge z'uko bubahaye ibyangombwa by'inzu zabo bazigurisha, cyane ko mu myaka yose bazimazemo nta muntu n'umwe wabigerageje.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi burashinjwa kwaka abaturage ibyangombwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bamaze-imyaka-irindwi-barambuwe-ibyangombwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)