Gicumbi: Aborozi babuze isoko ry'amata, bamwe bayaha ingurube aho kuyabogora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba borozi bemeza ko iki kibazo kimaze igihe ariko ko cyarushijeho kwigaragaza mu gihe cyo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Abaganiriye na IGIHE, basaba inzego zibishinzwe kubashakira amasoko ahagije boherezaho umusaruro uturuka ku mata kuko kugeza ubu hari litiro zisaga ibihumbi 10 zangirika buri munsi.

Perezida wa Koperative I.A.KI.B ikusanya ikanagura umusaruro mwinshi w'amata mu Karere ka Gicumbi, Uzabakiriho Gervais, yavuze ko nubwo Akarere kagerageje kubashakira amasoko mu Bigo mbonezamikurire byo muri aka Karere, bagikeneye ko haboneka isoko rihagije kuko ubu hakiri umusaruro utari muke wangirika.

Yagize ati "Twe muri koperative twakira litiro zigera ku bihumbi 40 ku munsi, Inyange yatuguriraga igatwara ibihumbi 20 gusa kuko iba iratwara n'ayo mu Mutara, izindi zose zarangirikaga; niko byatugendekeye mu kwezi kwa mbere kose.'

"Ubu turi kugemurira ibigo mbonezamikurire ariko nabwo hari umusaruro tutarabonera amasoko kuko hari iminsi tutagemura bikaba ngombwa ko ayo mata abogorwa"

Akomeza asaba inzego bireba ko zabashakira amasoko ahagije yakira uyu musaruro. Ati"Icyo dusaba leta, ni uko twabona uruganda rwakira uyu musaruro cyangwa andi masoko ahagije kuko hari litiro zirenga ibihumbi 10 tutarabonera isoko yangirika buri munsi."

Harerimana Jean de Dieu ni umworozi akaba n'ucunda nawe yagize ati "Ubu ikintu turi gukura mu bworozi bw'inka ni ifumbire gusa naho amata nta kigenda kuko udafite ingurube ubu ari kuyabogora (kuyamena) kuko n'umuturage uri kuyamuhera ubuntu akakubwira ko n'ayo wamuhaye mbere atarayamara."

"Njye nkoresha nk'ibihumbi 13 ku munsi mu bworozi bwanjye ariko turi mu gihombo kuko tugemura mu gitondo gusa hakaba igihe amaze nk'icyumweru batayavoma bakayabogora ngo yapfuye kandi yari mazima"

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko muri aka karere haboneka umusaruro mwinshi w'amata ariko kuri ubu wabonewe isoko kuko basigaye bayaha abana bo mu bigo mbonezamikurire n'ubwo adahuza n'aba borozi bavuga ko iri soko ridahagije kuko hakiri umusaruro wangirika.

Ati " Byagaragaye ko hari umusaruro w'amata ugera kuri litiro 28629 atari afite isoko ariko mu kwishakamo ibisubizo no kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, ubu umusaruro w'amata yangirikaga usigaye uhabwa abana bato mu bigo mbenezamikurire birenga 1000, tuzakomeza gushaka igisubizo kirambye haba iri no mu bigo by'amashuri n'ahandi"

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ushinzwe ubworozo, Dr Théogène Rutagwenda, yavuze ko habaye hashatswe igisubizo cyo mu gihe gito ariko bategereje uruganda ruteganyijwe kubakwa muri aka karere ruzatanga igisubizo kirambye.

Ati 'Muri Gicumbi bafite amata ariko bafite n'isoko kuko ni hafi ya Kigali, nta ruganda bafite ariko hari amata make ajya Kigali; Inyange hari amata igurayo ariko hari n'umushoramari uri ku mupaka witwa Miltoni ukora ibikomoka ku mata.'

'Birumvikana haracyari umusaruro mwinshi ariko bari kuganira ngo barebe uko hashyirwaho uruganda rutunganya uyu musaruro, iyo rero hagiye uruganda hari byinshi bikemuka, kuri iki cy'umusaruro mwinshi w'amata, Guverineri yari yatanze igisubizo ko aya mata yahabwa abanyeshuri bo mu bigo mbonezamikurire, si igisubizo kirekire ariko nacyo kirafasha"

Umusaruro w'ibikomoka ku bworozi by'umwihariko ibikomoka ku mata wariyongereye mu Rwanda, aho mu 1998, Umunyarwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, kuri ubu akaba anywa litiro 68 ku mwaka mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, risaba ko umuntu akwiye kuba anywa litiro zirenga 250 ku mwaka.

Minagri igaragaza ko mu 2014, umusaruro w'amata wari litiro miliyoni 634.330 ku mwaka, mu 2018 ugera kuri litiro miliyoni 816.791.

Impuguke zigaragaza ko ubusanzwe amata afite 99% by'intungamubiri zihagije kandi zikenerwa n'umubiri, harimo Vitamin A, B12 na D zifasha umubiri kugubwa neza no gukomera. Arimo kandi imyunyungugu ifasha umubiri kugira imbaraga hamwe n'irinda umuvuduko ukabije w'amaraso.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-aborozi-babuze-isoko-ry-amata-bamwe-bayaha-ingurube-aho-kuyabogora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)