Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, yabaye mu muhanda Kigali-Gicumbi ubwo ikamyo yari itwaye umucanga yagonganaga n'iriya modoka nto (Voiture) igahita yangirika bikomeye.
Iriya modoka nto yari irimo abantu batanu, abari bagihumeka babanje kubura uko basohoka kuko yari yangiritse cyane bituma hitabazwa inzego ariko nyuma baza kuvamo ndetse bahita bajyanwa ku bitaro bya Byuma.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bikekwa ko abari mu modoka ntoya bari basize.
Yaboneyeho no gutanga ubutumwa ku bakoresha umuhanda. Yagize ati 'Polisi irasaba abakoresha umuhanda bose ko bawugendamo neza bubahiriza amategeko y'umunda, n'uburyo bwo kuwugendamo.'
Abaturage babonye iyi mpanuka bo bavuga ko ivatiri ari yo yagonze ikamyo kuko babonye ari yo iyinjiyemo.
Bamwe mu baturage bakeka ko bishobora kuba byatewe n'ubunyerere dore ko hari haguye akavura.
Photos : Umuseke
UKWEZI.RW