Gicumbi: Polisi yafashe abagabo batanu binjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatawe muri yombi barimo w'imyaka 24, 18, 22 na babiri bafite 26. Bafatiwe mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yemeje aya makuru, asaba abaturage kudakomeza kwijandika muri ibi bikorwa kuko bibahombya bikanahombya igihugu.

Yagize ati "Aba bagabo twabafashe nyuma y'uko duhawe amakuru n'abaturage ko hari abantu bari kwambuka bajya muri Uganda mu buryo butemewe, twakozeyo operasiyo tubafata bagaruka mu ma saa tatu z'ijoro".

Yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika ati "Turasaba abaturage kudakomeza kwijandika muri ibi bikorwa kuko baba bajyanye amafaranga y'Iguhugu bakayasiga hanze, bakinjiza ibiyobyabwenge bikangiza urubyiruko ntirube rukigiye kwiga. Igihugu kikagira injiji nyinshi ndetse baranafungwa igihe kirekire ntibabe bakitaye ku miryango yabo, urumva ni igihombo kinini kuri bo n'Igihugu, abaturage bakwiye guhagarika ibi bikorwa".

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano byabyo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 263, rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5 000 000 Frw ) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10 000 000 Frw).

Aba basore bafashwe binjiza kanyanga mu gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-polisi-yafashe-abagabo-batanu-binjiza-kanyanga-mu-rwanda-bayikuye-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)