Giorgio Chiellini yiyise ikigoryi kubera ikipe ikomeye mu Bwongereza yanze gukinira afite imyaka 16 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu kapiteni wa Juventus yavuze ko yari 'igicucu'kuba yaranze kwerekeza muri Arsenal kuko yemeraga kumuha umushahara mwiza ku myaka ye 16 ariko akanga kuyerekezamo kuko ngo yari kuba atereranye ikipe yakiniraga yitwa Livorno.

Arsene Wenger yifuzaga kugura uyu myugariro ukomeye muri Arsenal ariko ngo uyu mukinnyi yahisemo kubera indahemuka ikipe ya Livorno,ikintu ngo yicuza cyane.

Uyu myugariro watwaye ibikombe 9 bya Serie A,yahabwaga na Arsenal ibihumbi 66 by'amapawundi ku mwaka icyo gihe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru So Foot kuri iki cyemezo yafashe,yemeza ko ngo yahawe miliyoni 200 z'amafaranga akoreshwa mu Butaliyani.

Yagize ati 'Nari mfite imyaka 16 nakinaga muri Serie C,nabonye ubusabe bwampaga miliyoni 200 z'amalira ku mwaka.

Numvaga ntiteguye.Iyo mbyemera,byari kuntera kumva ko ngambaniye ikipe ya Livorno.'

Chiellini yahise yerekeza muri AS Roma mu mwaka wakurikiyeho hanyuma yerekeza muri Juventus amaze gukinira imyaka 15.

Uyu mukinnyi amaze gukinira ikipe y'Ubutaliyani inshuro 105.

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal,Robin Van Persie,yahishuye ko yigeze kugira inama umutoza Arsene Wenger yo kugura Chiellini kubera ishyaka ryo gutsinda ahorana.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/giorgio-chiellini-yiyise-ikigoryi-kubera-ikipe-ikomeye-mu-bwongereza-yanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)