Uruzi rw'Akanyaru ni rwo rugabanya igihugu cy'u Rwanda n'igihugu cy'u Burundi. Mu myaka mike ishize uru ruzi rwahinduye inzira bituma amwe mu mapariseri y'Abanyarwanda bafite mu gishanya cya Kabogobogo ajya hakurya y'Akanyaru ku gice cy'u Burundi, n'amwe mu masambu y'Abarundi ajya ku gice cy'u Rwanda.
Kubera icyorezo cya covid-19 cyageze mu karere u Rwanda n'u Burundi biherereyemo, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kubuza Abanyarwanda gusubira guhinga ubwo butaka bwabo bwagiye hakurya y'Akanyaru mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.
Abanyarwanda bafite amapariseri muri hegitari 6 zagiye hakurya y'Akanyaru, Leta y'u Rwanda yabahaye ingurane y'amafaranga kuko yari yababujije kongera kwambuka Akanyaru bajya guhingayo hakurya yako. Buri muturage ufiteyo pariceri yahawe ibihumbi 55, imyaka bari bafiteyo barayizibukira isarurwa n'Abarundi.
Nyuma y'ibihembwe bibiri by'ihinga nibwo Leta y'u Rwanda yongeye gukomorera Abanyarwanda bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mukindo basubira guhinga amasambu yabo ari hakurya y'Akanyaru.
Mugemanyi Patrice, Perezida wa kopterative COOPORORIZ Kabogobogo avuga ko ubwo abanyamuryango b'iyi koperative bari barabujijwe kujya guhinga amapariceri y'umuceri bafite hakurya y'Akanyaru bakomeje gusaba ko bakwemererwa gusubira kuyahinga.
Ati 'Tuguma dukora ubwo buvugizi tugize amahirwe Leta y'u Rwanda yongera kubemerera kujya gukorayo'.
Aba Banyarwanda iyo bagiye guhinga hakurya y'Akanyaru buri gitondo bariyandikisha bataha nabwo bakiyandikisha.
Binyenyimana Celestin ati 'Kubera ko twambukaga tukajya guhinga hakurya, aho covid itereye Leta yahise itubwira ko tudashobora gusubirayo kubera ko bo nta bwirinzi bari bafite, kandi twarahuraga tugasabana. Noneho bakavuga ngo tugiyeyo twakwandura covid. Ubwo rero ntitwabashije gusubirayo icyakora Leta (y'u Rwanda) yaturishye ibyo twari twarahinzeyo'.
Akomeza agira ati 'Ubu rero tukaba twishimye, kuko bongeye kudukomorera tukaba twarasubiye guhingayo. Twizeye ko twajya muri koperative bakatuguriza amafaranga tukaba twariha minerivale z'abana'
Mushimiyimana Josephine, wo mudugudu wa Kimana, Akagari ka Mukiza mu murenge wa Mukindo, avuga ko ubwo bari barabujijwe kongera kujya gukorera mu mapariseri yabo ari hakurya y'Akanyaru bagize ikibazo cy'ubukene, ariko ngo ubu barishimye.
Ati 'Ikibazo twari dufite aho baduhagarikiye kujya kuhahinga, twagize ikibazo cy'ubukene kuko twahakuraga imisaruro,ntawabashaga kongera kubona uko ariha mitiweri, umwana wigaga ntiwabashaga kubona uko umurihira ibikoresho kubera ko nta kintu wabonaga ukuraho amafaranga'
Akomeza agira ati 'Uyu munsi ubu turashima rwose, mbese ni ibyishimo dufite, twarahasubijwe ubu turimo turahinga nta kibazo dufite, turabona ko tuzabona umusaruro'.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo, Tumusifu Jerome avuga ko umwanzuro wo kubuza aba baturage gusubira gukorera mu mapariseri yabo ari hakurya y'Akanyaru wari wafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Nyuma yo kuganira n'inzego z'ibanze zo mu Burundi Abanyarwanda basubijwe amasambu yabo.
Ati 'Akagari ka Mukiza gafite imirima 124 yagiye hakurya y'Akanyaru, byumvikana imirima 124 yari itunze abagera kuri 523, aba baturage nk'uko babibabwiraga, ntabwo habura ingaruka bari bafite, ninayo mpamvu ubona nyuma yo gukorerwa ubuvugizi babyishimiye'}
Tumusifu akomeza avuga ko uburyo abaturage bari kwitwara nyuma yo gukomorerwa bigaragaza ko bari bakeneye kongera kwemererwa guhinga aya masambu.
Ati 'Uburyo bambuka, n'uburyo bagaruka bafatanya n'ubuyobozi. Bariyandikisha iyo bagiye n'iyo bagarutse. Barabyishimiye kandi barashimira ubuyobozi bwabo'
Mukindo ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, Mukindo ifite utugari tune dukora ku gishanga cya Kabogobogo. Umurenge wa Mukindo ni umwe mu mirenge y'Akarere ka Gisagara ukora ku gihugu cy'u Burundi. Pariseri 124 ziri ku buso bwa hegitari 6 zagiye hakurya y'Akanyaru, ubwo amazi yako yabaga menshi cyane biturutse ku mvura nyinshi agahindura inzira.
Igishanga cya Kabogobo kigizwe na hegitari 540. Koperative Coopororiz Kabogobogo igizwe n'abanyamuryango 2700, bo mu mirenge itanu ikora kuri iki gishanga ariyo Umurenge wa Mukindo, Umurenge wa Kansi, Umurenge wa Nyanza, Umurenge wa Kigembe n'Umurenge wa Mugombwa.
UKWEZI.RW