Gisagara: Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n’ibiza yatangiye guhabwa ubufasha -

webrwanda
0

Ubwo bufasha bwatanzwe na Croix Rouge y’u Rwanda burimo ibiringiti byo kwiyorosa, ibitenge byo kwambara, indobo, amajerekani, amasahani, amasafuriya n’ibiyiko, imikeka na shitingi.

Ababuhawe bavuze ko bugiye kubafasha muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse.

Mupagasi Vincent wo mu Murenge wa Musha ati “Nishimye cyane Imana izabahe umugisha kuko ibikoresho byose byari byangiritse nta na kimwe nari nsigaranye. Ubusanzwe ndi umukene ku buryo nabonaga nta hantu nabikura.”

Abo baturage kandi basabye ubufasha bwo guhabwa isakaro kugira ngo bongereza kubona aho kuba kuko kuri ubu bacumbitse mu baturanyi.

Nyirabananira Alphonsine wo mu Murenge wa Gikonko ati “Ikibazo dusigaranye ni icyo kubona inzu yo kubamo kuko turacumbitse. Abayobozi badufashije baturwanaho tukabona aho kuba. Wenda umuntu yakwirwanaho afashijwe n’abaturanyi agashinga ibiti ariko ikibazo gikomeye ni isakaro.”

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yabwiye IGIHE ko kuri iyi nshuro bafashije imiryango 33 ariko hari n’indi iri kubarurwa mu Murenge wa Save kugira ngo izafashwe.

Yasabye abafashijwe n’abaturage muri rusange gukomeza kwita ku gukumira ibiza aho batuye.

Ati “Turabasaba kubyitaho bakareba niba inzu zabo ziziritse neza, bakareba niba aho batuye nta suri iza mu rugo, bagatera ibiti ku buryo umuyaga utabasamburira inzu kandi bagakurikiza inama zose tubagira.”

Ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko bafashwa gusana inzu zabo zasenyutse, Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Bigirimana Augustin, yavuze ko hari gushakishwa uko bahabwa amabati.

Ati “Iriya miryango yatangiye kubaka abaturage bazakomeza kubatera inkunga mu muganda kandi n’akarere kari gushaka uburyo bwose bushoboka ku buryo muri iyi minsi amabati yaza tugasakara kugira ngo babone aho kuba.”

Kuva muri Nyakanga 2020, imiryango igera kuri 500 yo mu Karere ka Gisagara ni yo yasenyewe n’ibiza. Ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanya bikorwa bayishakiye aho kuba ku buryo kugeza ubu hasigaye igera kuri 50 nayo ikaba yizezwa ko izafashwa kuhabona bidatinze.

Abahawe ubufasha bavuze ko bugiye kubagoboka muri ibi bihe kuko ubwo ibiza byabateraga ibikoresho bari bafite byangiritse
Abaturage bahawe ibikoresho birimo ibiringiti, ibitenge, indobo, amajerekani n'ibindi
Imiryango 33 iherutse gusenyerwa n’ibiza mu Karere ka Gisagara yatangiye guhabwa ubufasha
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yavuze ko hari indi miryango iri kubarurwa kugira ngo izafashwe

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)