Gisagara-Kigembe : Umusaruro wikubye kabiri kubera gukorerwa amaterasi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barihuta Ildaphonse, umuhinzi mworozi wo mu kagari k'Agahabwa mu murenge wa Kigembe avuga ko agereranyije umusaruro abona n'uwo yabonaga mbere Leta itaramukorera amaterasi y'indinganire abona umusaruro warikubye inshuro hagti y'ebyiri n'enye.

Agira ati 'Cyera ubutaka bwacu ntabwo bweraga neza, ariko urebye ahantu bakoze amaterasi, urabona ko aho wakuraga mironko nk'eshanu hari kuvamo nk'icumi cyangwa makumyabiri. Nanjye ndahafite aho bankoreye mbere nakuragamo mironko 10 ariko ubu ndi gukuramo mironko 40. Nizo nahasaruye ubu.'

Barihuta na bagenzi be barimo Nsaguye Goreth na Nyirambonyimana Alvera basaba Leta ko yaca amaterasi aho ataragera, kuko aho basanze ahaciwe amaterasi ifumbire bashyize mu butaka itongera gutwarwa n'isuri.

Nsaguye ati 'Aho bashyize amaterasi umusaruro uriyongera, baba bashyizemo ibigori bikera cyane, ndetse n'ibishyimbo bya mushingiriro birera cyane.'

Uretse kuba amaterasi bakorewe yaratumye babona umusaruro mwinshi, abaturage babonye akazi mu kuyakora nabo bavuga ko byabafashije kurwanya ubukene.

Nyirambonyimana ati 'Akazi nabonye mu gukora amaterasi icyo nungukiyemo ni uko icyo gihe nari mbabaye, nshonje, ariko ubu nkaba mbona ko niteje imbere. Nakuyemo inkwavu, nkuramo ingurube imwe, nkuramo n'inkoko.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigembe, Bigwi Aleanza, avuga ko muri rusange basanze aho bakoze amaterasi y'indinganire umusaruro w'ibishyimbo kuri hegitari uva kuri bilo 900 ukagera kuri toni imwe n'ibiro 300.

Gitifu Bigwi avuga ko bafite intego yo gukomeza kongera ubuso buciyeho amaterasi y'indinganire mu rwego rwo kongera umusaruro w'ubuhinzi cyane ko akarere ka Gisagara gatuwe n'umubare munini w'abahinzi.

Muri uyu murenge wa Kigembe honyine mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2019/2020 n'uwa 2020/2021 hamaze gucibwa amaterasi y'indinganire ku busho bwa hegitari zirenga 18.

Bigwi ati 'Aya materasi aho yashyizwe kuri ubu ariho arakoreshwa. Icyo tugamije ni uko ubutaka tubufata, amazi ntabashe kuba yabutwara n'ibishanga ntibibashe kuba byakwangirika, bityo umuturage ahinge yeze. Mu rwego rwo kongera ubuso buciyeho amaterasi y'indinganire turateganya gutunganya imisozi ikikije igishanga cya Kigaga.'

Gisagara ni kamwe mu turere tw'Intara y'Amagepfo, ituwe n'abaturage 340 000, igizwe n'imirenge 13, utugari 59, n' imidugudu 524. Uretse urutoki aka Karere gahingwamo umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n'ibindi bihingwa bitandukanye bifasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umusaruro-bakuraga-mu-buhinzi-wikubye-kabiri-kubera-gukorerwa-amaterasi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)