Aya mavuriro abarizwa hirya no hino mu Rwanda akaba yarashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza ku bitaro bikuru cyangwa ku bigo nderabuzima.
Nubwo aya mavuriro mato akomeje kugenda yorohereza abaturage kubona ubuvuzi hafi, siko bimeze kuri amwe yo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi kuko abaturage baho bavuga ko batabasha kubona imiti kuri aya mavuriro yabegerejwe bikabaviramo kurembera mu ngo.
Bamwe mu baganiriye na TV 1, bayibwiye ko bajya kwivuriza kuri aya mavuriro mato abegereye ariko bakirirwayo ntibavurwe abahakorera bakababwira ko nta miti bafite.
Umwe muri bo yagize ati 'Iyo urwaye uraza ukirirwa wicaye aha bukakwiriraho ugataha nta miti uhawe wabaza bakakubwira ko ntayo bafite, iyo ufite ubushobozi ujya ku kigo nderabuzima ugategesha 5000Frw ariko si twese tubona ubwo bushobozi.'
Kuba iki kibazo gihangayikishije aba baturage kandi byashimangiwe n'undi muturage utuye muri uyu murenge, wavuze ko abaturage barembera mu ngo bitewe no kubura ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima.
Ati 'Umuntu ntabwo abona imiti, hano uyibuze adafite n'ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima arembera mu rugo. Ni kure ntawagerayo n'amaguru arwaye.'
Iri bura ry'imiti ba rwiyemezamirimo bafite mu nshingano aya mavuriro mato baratunga agatoki Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB bakavuga ko kitabishyura bigatuma babura ubushobozi bwo kurangura indi miti.
Umwe muri aba barwiyemezamirimo yagize ati 'Dukora inyemezabwishyu twazijyana ntibazishyurire ku igihe, bigatinda bigatuma natwe tubura amafaranga yo kuranguza imiti, kubera kutatwishyura bituma tugira ubukene bamwe barafunze natwe niyo nzira.'
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko nk'ubuyobozi bw'akarere bagiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka cyaba gishingiye ku muntu ku giti cye cyangwa kuri RSSB .
Ati 'Tugiye kugikurikirana tuvugane na RSSB kugira ngo gikemurwe, cyaba gishingiye ku muntu cyangwa ku kigo muri rusange byose bigomba gukemukira ku gihe.'
Aya mavuriro yashyizweho hirya no hino mu gihugu mu korohereza abaturage bakoraga ingendo bajya ku mavuriro ya kure.