Groupe Duval igiye kubaka kuri "Minijust" yavuze icyatumye ibenguka u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Groupe Duval yashinzwe mu 1996 na Eric Duval ariko iyoborwa na Pauline Duval. Mu Rwanda ibikorwa byayo bishingiye kuri sosiyete yitwa Duval Great Lakes Ltd iyoborwa na Vicky Murabukirwa. Groupe Duval yashoye mu mishinga y'ubwubatsi, kwakira abantu, gutunganya ibyo kurya n'ibindi.

Mu kiganiro Vicky Murabukirwa yagiranye na CNBC Africa, yavuze ko bahisemo gukorera ishoramari mu Rwanda kuko ari igihugu cyiza kiberanye n'ibijyanye n'ubucuruzi kandi kikaba cyarashyizeho ingamba zo korohereza ababukora.

Ati 'Hari impamvu eshatu tugomba kugenderaho navuga ko iya mbere ari uburyo bwiza bufasha gukora ubucuruzi mu Rwanda, murabizi ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nk'ahantu heza ho gukorera ubucuruzi muri Afurika nyuma y'ibirwa bya Maurice.'

Indi mpamvu ngo bahisemo gukorera ishoramari mu Rwanda ni uko ubuyobozi bwarwo buharanira guteza imbere ishoramari.

Ati 'Dufite ubufasha bwa Guverinoma binyuze muri RDB mu guteza imbere ishoramari ryaba iry'imbere mu gihugu n'iry'abanyamahanga ndetse n'imiyoborere ntagereranywa.'

Yavuze ko kuba umusaruro mbube w'u Rwanda nawo ugenda uzamuka biri mu byatumye bahitamo kuhakorera iri shoramari.

Murabukirwa yakomeje avuga ko muri iki gihe cya COVID-19 abashoramari bakwiye gufatanya na Leta bagashyiraho ingamba zizafasha guhanga akazi bityo n'abakabuze kubera iki cyorezo bakongera kukabona.

Ati 'Murabizi ko muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19 kiri kugira ingaruka ku Isi yose kuva kuri Australia, Amerika na Afurika, turi mu bibazo ariko dufite Guverinoma yacu iri gukora cyane ishyiraho ingamba kugira ngo barwanye iki cyorezo, dufite urukingo ruzaza vuba cyane hashingiwe kuri ibyo byose ndatekereza ko iki ari igihe cyo kugira ngo abari mu bucuruzi guhaguruka tugakorana na Guverinoma kugira ngo dutangire gutegura gahunda z'iterambere zizatanga akazi.'

Iyi nyubako ya Inzovu izubakwa na Groupe Duval izaba ijyanye n'igihe kuko izubakwa mu buryo butangiza ibidukikije. Izaba irimo kandi Sosiyete y'Amahoteli y'Abafaransa, Odalys City Business Apart Hotel.

Mu Inzovu hazaba harimo ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, imikino y'amahirwe, aho kwidagadurira, za restaurant n'ibindi bitandukanye. Byitezwe kandi ko izaba ikiraro mu kongera umubare wa ba mukerarugendo basura u Rwanda.

Muri uyu mwaka nibwo byitezwe ko uyu mushinga uzatangira, aho ibikorwa by'ubwubatsi bizihutishwa cyane.

Groupe Duval kandi kugeza ubu niyo yahawe inshingano zo gucunga ibikorwa by'ikibuga gishya cya Golf binyuze mu kigo cyitwa UGolf Great Lakes Ltd gishamikiye kuri UGolf isanzwe igenzurwa na Groupe Duval.

Ku wa 27 Mutarama 2021 Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Groupe Duval, Eric Duval, hamwe n'itsinda rye, baganira kuri iyi mishinga yose iyi sosiyete iteganya gukorera mu Rwanda.

Aha hari muri Mutarama ubwo Perezida Kagame yakiraga abayobozi ba Group Duval
Inzovu Mall izubakwa ahazwi nka Minujust



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/groupe-duval-yavuze-icyatumye-ibenguka-u-rwanda-ikiyemeza-ku-hakorera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)