Guma mu rugo yasize bamwe mu byamamare byo muri Uganda batewe inda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, bimwe mu byamamare bifite amazina akomeye muri icyo gihugu ndrtse no mu karere byatewe inda muri guma mu rugo ubu bikaba byiteguye kwibaruka.

Anne Kansiime w'imyaka 34 wakunze kuvuga ko akeneye umwana, ibi bihe byamubereye inzozi nziza kuko byatumye agira umwanya uhagije wo kwinezezanya n'umukunzi we birangira ageze ku cyifuzo cye cyo kwitwa umubyeyi, ubu akaba abyiteguye kuko atwite inda y'imvutsi y'umukunzi we witwa Skylanta.

Aba bombi ntabwo barakora ubukwe ngo babane nk'umugore n'umugabo. Bamenyanye mu mwaka wa 2018 nyuma y'uko Anne Kansiime atandukanye na Gerald Ojok wari warafashe irembo bagombaga gukora ubukwe mu 2017. Anne Kansiime na Skylanta ubu bombi biteguye kwibaruka imfura yabo.

Anne Kansiime, umunyarwanya wubatse izina rikomeye cyane muri Uganda ndetse akaba anibitseho ibihembo byinshi yegukanye kubera ubuhanga ashyira mu rwenya. Ibi bihembo birimo icyo yahawe na Youtube kitwa 'YouTube silver play button' yegukanye mu 2015, 'Rising Star' cyo muri uwo mwaka yegukanye nk'umunyarwenya wahize abandi n'ibindi byinshi bisaga 10.

Anne Kansiime yasusurukije abantu mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi ndetse na hano iwacu mu Rwanda.

Mugenzi we Cindy Sanyu nawe yatunguranye ashyira hanze amafoto agaragaza ko yiteguye kwibaruka imfura ye. Aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yafashwe n'umukunzi we Okulo Joel Atiku, usanzwe ari umukinnyi w'ama filime akaba n'inzobere mu bijyanye no gufotora.

Cindy umukunzi we ni inzobere mu byerekeranye no kuyobora ama filime, akaba ari nawe atwitiye imfura. Batangaje ko bakundana muri Werurwe umwaka ushize. Cindy Sanyu yamamaye mu istinda ryitwaga Blue *3 yari ahuriyemo na Lilian Mbabazi ndetse na Jackie Chandiru.

Nyuma y'uko iri tsinda ritandukanye yakomeje gukora umuziki ubu afite indirimbo zitandukanye nka 'Too Much', 'Copicat' n'izindi. Yavuzwe mu rukundo n'abarimo Ken Muyisa, na Mario Brunette ariko birangiye agiye kubyarira Okulo Joel Atiku.

Iyi foto yasangije abakunzi be yerekana ko akuriwe yayiherekeje amagambo agira ati 'When you focus on the good The good gets better'. Ugereranyije mu kinyarwanda yavuze ko iyo ushyize ikiza imbere kirushaho kuba kiza.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/guma-mu-rugo-yasize-bamwe-mu-byamamare-byo-muri-uganda-batewe-inda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)