#Gumamurugo: Abitegura kwibaruka basabye gufashwa kubona aho bagurira imyenda y'impinja - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kugeza tariki 7 Gashyantare 2021, ubwo ibikorwa bimwe na bimwe bizaba byongera gufungura. Ni ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Bitaro bya Muhima kuri uyu wa Gatatu, bamwe mu babyeyi bavuze ko bafite ikibazo cyo kubona aho bahahira imyenda y'abana kuko ibikorwa by'ubucuruzi byafunzwe.

Uwamahoro Patricie utuye mu Murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubona aho bagurira imyenda bibagoye ahanini bitewe no kuba badafite ubushobozi ndetse no kubona aho bayigurira.

Ati 'Guhaha imyenda y'abana biragoye kuko ntaho umuntu ari gukura amafaranga. Ubu iyo ikibazo kibaye [ashaka kuvuga ko iyo hagize ujya kubyara] witabaza inshuti n'abavandimwe nibo babikugiramo.Muri rusange turasaba aho twakura ubushobozi ndetse no kubona aho wagurira iby'ibanze .'

Zanazo Salus nawe utuye mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo kubona aho bagurira imyenda y'uruhinja bibagoye.

Ati 'Muri iki gihe kubona aho uhahira imyenda y'umwana birakaze, ahantu hose amaduka yose arafunze, n'aho wagera hafunguye ibiciro birahenze.'

Yakomeje agira ati 'Numva wenda ababyeyi bashyirirwaho gahunda y'umwihariko kubera ko umuntu ajya kubyara nta mwenda'.

Sebanani Fabien, umugabo ufite umugore witegura kubyara na we yavuze ko kuri ubu ari imbogamizi kuri bo kubona aho bagurira imyenda y'umwana bityo ko harebwa uburyo hajya habaho umwihariko ku babyeyi mu gihe hafashwe gahunda nka Guma mu rugo.

Ati 'Muri iyi gahunda ya Guma mu Rugo ni ikibazo gikomeye cyane ku buryo bitanoroshye. Kujya gushaka imyenda y'umwana ku bitegura kubyara, ntushobora kubona aho uyigurira. Uramutse unahabonye, imyenda iba yarazamutse ku giciro kiri hejuru.'

IGIHE yagerageje kuvugisha Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ngo imenye niba hari igisubizo cyirambye itanga kuri izi mpungenge zaba babyeyi, gusa yatangaje ko Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ariyo yatanga umuti kuri iki kibazo nubwo nayo itifuje kugira icyo itangaza.

Umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 2 Gashyantare 2021, yavugaga ko kuva kuwa 8 Gashyantare Abikorera bazatangira kujya bakoresha abakozi 30% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu Rugo ariko bahaje basimburana .

Amosoko n'amaduka azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi b'ingenzi bemerewe kuyakoramo. Ibikorwa bikazajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba.

Uwamahoro Patricie yavuze ko kubona imyenda y'umwana muri iki gihe ari ibintu bigoranye
Zanazo Salus yavuze ko hajya harebwa uburyo abagiye kubyara mu bihe nk'ibi bafashwa kubona aho bajya kugurira imyenda
Sebanani Fabien ni yavuze hajyaho umwihariko ku babyeyi bitegura kwibaruka mu gihe cya Guma mu Rugo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gumamurugo-abitegura-kwibaruka-basabye-gufashwa-kubona-aho-bagurira-imyenda-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)