Hagaragajwe ko COVID-19 yongereye ibibazo by’ihungabana mu barokotse Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu bibazo byo mu mutwe abarokotse Jenoside bakunze guhura nabyo harimo kwigunga, agahinda gakabije, kurwara umutwe, kugira ubwoba. Ababakurikiranira hafi bemeza ko ibi bibazo byarushije kwiyongera muri iki gihe u Rwanda kimwe n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’isanamutima mu Muryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Aimée-Josiane Umulisa yabwiye The New Times ko ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zatumye bamwe mu barokotse Jenoside barushaho kwigunga, guhangayika no kugira ubwoba.

Umulisa yavuze ko abagize amatsinda y’abarokotse Jenoside bakorana usanga bafite ibibazo by’agahinda gakabije, ihungabana n’ubusinzi. GAERG ikorana n’abarokotse Jenoside 2500 bibumbiye mu matsinda 168 ari mu turere 25 two hirya no hino mu gihugu. Muri aba abageza kuri 70% bafite ibibazo by’ihungabana basigiwe na Jenoside.

Umulisa yavuze ko muri iki gihe bari guhura n’ikibazo cy’ukwiyongera kw’iri hungabana mu barokotse Jenoside bakorana nabo, akemeza ko ryiganje mu bafite imyaka iri hagati ya 60 na 80 aho bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, guhangayika no kurwara umutwe, ngo ndetse hari bamwe biheba bumva ko bagiye gupfa.

Yavuze ko ibi bibazo babiterwa ahanini no kuba batakibasha guhura ngo basabane. Ati “Imbogamizi ihari ubu ni uko badashobora guhura mu matsinda yabo aho bahumurizanya binyuze mu kuganira na bagenzi babo. Ibi bishatse kuvuga ko ubu bari guhangana no kuba bonyine kandi bikunze kuganisha ku bindi bibazo by’ubuzima.”

Umulisa yavuze ko bashyizeho uburyo bushobora kugera kuri aba baturage bakoresheje telefone ariko akemeza ko nabwo burimo imbogamizi.

Ati “Hari abantu dukorana nabo batuye mu bice by’icyaro aho badafite telefone ariko dufite abajyanama 200 bakorera mu giturage n’inzobere 20 mu by’ubuzima bwo mu mutwe zibana nabo aho batuye, aho bashobora kubageraho igihe hari ugize ikibazo.”

Iby’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’abarokotse Jenoside bwahungabanyijwe cyane na COVID-19 byemezwa n’Umuhuzabikorwa mu muryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), Louise Bajeneza.

Bajeneza yavuze ko abarokotse Jenoside bari basanganywe ibibazo by’ihungabana, COVID-19 iza irushaho kubashegesha. Abenshi mu bakorana na Avega ngo bafite ibibazo byo guhangayika gukabije ahanini biturutse ku kuba COVID-19 yarahagaritse ibikorwa bakoraga.

Ati “Ubu turi kumwe n’abantu batubwira ko bari gutekereza cyane kubera ko babashaga gutunga imiryango yabo igihe bakoze. Ntibari kubasha gukora kubera impinduka zazanywe na Covid-19, bamwe batakaje imirimo yabo neza neza kandi bishobora guhangayikisha.”

Mu rwego rwo gufasha aba barokotse Jenoside, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko bikwiye ko hagira ubaba hafi kandi abafite ibibazo by’amikoro bagafashwa ngo kuko imibereho mibi iri mu byatuma barushaho kumererwa nabi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko ikibazo cy’agahinda gakabije mu Banyarwand kiri ku kigero cya 11,9%, muri aba bagera kuri 35,6% ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze ko umwe muri batatu aba afite ikibazo cy’ihungabana.

Abakorana bya hafi n'imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko COVID-19 yarushijeho kubongerera ibibazo by'ihungabana



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-covid-19-yongereye-ibibazo-by-ihungabana-byarushijeho-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)