Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 Inama y'abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika, yemeje ko amashuri yose (yaba aya Leta n'ayigenga) harimo na za kaminuza yemerewe gufungura nyuma yigihe kitari gito yari amaze afunze nk'imwe mu ngamba zari zafashwe mu guhangana n'ikwirakwira rya Covid_19.
Mu itangazo MINEDUC yashyize hanze,yamenyesheje ababyeyi ko nta kabuza amashuri azatangira kuwa kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021, bityo bakwiriye kwitegura ndetse isaba abanyeshuri batashye kwiyandikisha ku bashinzwe uburezi mu turere twabo bagafashwa kugaruka ku ishuri.
Dore ubutumwa MINEDUC yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter :
Ku wa 17 Mutarama ni bwo Mineduc yashyize hanze itangazo rihagarika amashuri ya Leta n'ayigenga mu Mujyi wa Kigali, icyo cyemezo gitangirwa kubahirizwa ku wa 18 Mutarama 2021.
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko yafunze amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye muri Kigali, abanyeshuri bashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni icyemezo Minisiteri y'Uburezi yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali wari wibasiriwe na Coronavirus.
Hashingiwe ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n'ibigo by'amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by'ishuri.
â" Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) February 20, 2021