Intwari u Rwanda rufite uyu munsi zemejwe mu mwaka wa 2000, ariko ubushakashatsi bwari bwatangiye gukorwa mu 1995.
Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yemeza ko n'uyu munsi bwakozwe mu byiciro bitandukanye ariko ngo iyo butaremezwa n'inzego nkuru z'igihugu biba bikiri ibanga.
Yagize ati ''Hari abantu benshi bakozweho ubushakashatsi bagaragara bashobora kuzajya mu cyiciro cy'intwari cyaba icy'Imanzi, Imena cyangwa Ingenzi. Ariko kugeza uyu munsi ku rwego rwacu nka CHENO iyo tumaze gukora ubushakashatsi bukemezwa ku rwego rwacu bujyanwa mu nzego zidukuriye.'
CHENO itangaza ko Perezida wa Repubulika ari we wemeza intwari z'igihugu, ndetse akaba ariwe utanga impeta z'ishimwe.
Rwaka yakomeje ati 'Iyo rero bitaremezwa akenshi dukunze kubibabwira ko ari ibanga kubera ko bitaremezwa...mbere twari dufite impeta ebyiri gusa ariko ubu dufite zirindwi, abo bantu dukoraho ubushakashatsi rero bashobora guhabwa izo mpeta cyangwa no gushyirwa mu byiciro by'intwari.'
CHENO avuga ko kuba umunsi w'intwari wizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, kandi mbere warizihizwaga ku wa 1 Ukwakira, byakozwe hashingiwe ku mibereho y'Abanyarwanda n'ubukungu bw'umusaruro w'ibyo bagezeho ubwabo.
Yagize ati 'Ni uko basanze ari cyo gihe Abanyarwanda baba bameze neza yaba mu rwego rw'ubukungu yaba no mu rwego rw'imibereho cyane cyane mubona ko mu kwezi kwa kabiri, iyo ari abahinzi baba bejeje, iyo ari aborozi inka ziba zimeze neza imibereho y'Abanyarwanda iba ihagaze neza. Bashobora guhura bagasabana bakavuga ibigwi intwari zabo.''
Icyakora gusabana no kwizihiza umunsi w'intwari kuri iyi nshuro byakozwe mu buryo budasanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, ibitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga kubera impamvu zo kwirinda COVID19.
Hari bamwe mu rubyiruko bashima ibikorwa by'ubutwari byaranze Abanyarwanda bakanashishikariza bagenzi babo gukomeza kurangwa n'uwo muco w'ubutwari.
Umunsi w'intwari z'igihugu watangiye kwizihizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umunsi kuri ubu ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 27.
Ni ibikorwa byagaragaje umusaruro w'uko Abanyarwanda bakunda bakanashyigikira intwari zabo, kumenya ko igihugu cyubatswe kandi kizakomeza kubakwa n'ubutwari igihe cyose no kuba Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro no kugira indangagaciro y'ubutwari.
Harimo kandi no gushimira abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa, ahatanzwe impeta yaba impeta y'Uruti [yo Kubohora igihugu], yaba iyo guhagarika Jenoside [Umurinzi], n'iy'Igihango [y'Ubucuti] n'izindi.