Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 riburira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batambutsa imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko hari amategeko abahana mu Rwanda.
Isohoye iri tangazo mu gihe habura amezi abiri ngo Abanyarwanda n'inshuti zabo binjire mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
CNLG ivuga ko iyo ibihe nk'ibi byegereje hari abashyira imbaraga mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutesha agaciro ibyiza bimaze kugerwaho kuva Umuryango RPF-Inkotanyi wahagarika Jenoside.
Komisiyo yo Kurwanya Jenoside ivuga ko abakora ibi bikorwa bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube igezweho muri ibi bihe.
Ivuga ko yasesenguye ibiganiro bitambuka kuri Youtube, igasanga 'Hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, Kwangisha abaturage gahunda z'ubuyobozi bw'Igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.'
CNLG yibukije ko myitwarire nk'iyi ibujijwe mu Rwanda kandi kandi ihanwa n'amategeko anyuranye arimo Itegeko Nshinga ndetse n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano.
Ivuga ko buri Munyarwanda afite ubwisanzure n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko ko agomba kwibuka ko hari imbago zishyirwaho n'aya mategeko.
UKWEZI.RW