Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga. Yasinyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’Umuyobozi wa World Vision International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Stephen Omollo.
Minisiriri Biruta yashimiye World Vision kuba yarahisemo gushyira Icyicaro mu Rwanda ndetse avuga ko yizeye ko amasezerano y’ishyirwaho ryacyo azatuma habaho amahirwe y’imikoranire n’ubufatanye byiza kurushaho.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda na World Vision International bimaze imyaka bifite imikoranire yatanze umusaruro, umubano wagejeje ku kuba ibikorwa by’uwo muryango byarageze mu turere 29 mu gihugu kandi ukaba ari nawo muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda utanga akazi kuri benshi [Abanyarwanda].”
“Ibyo bituma nizera ko amasezerano yo kuhashyira Icyicaro azanye amahirwe akomeye mu kurushaho kwagura no gukomeza ubufatanye bwacu.”
Dr Biruta yaboneyeho gusaba uwo muryango gufasha u Rwanda n’Isi muri rusange guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana miliyoni 2,5 muri miliyoni 113 bacyanduye.
Yakomeje ati “Ndasaba World Vision International gushyigikira u Rwanda n’Isi muri rusange mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Ni ngombwa cyane gukorera hamwe.”
Mu izina ry’umuryango, Dr. Omollo usanzwe ari n’umuyobozi wawo wungirije ku Isi yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bagiye gutangiza Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda kuko bibaye “ibuye ry’ifatizo” ku muryango n’ubufatanye bwawo narwo, ahamya ko bizatuma gahunda z’umuryango zirushaho kugerwaho.
Yagize ati “Aya masezerano dusinye uyu munsi ni ibuye ry’ifatizo rigiye kongerera ingufu ibikorwa dusanzwe dufite mu Rwanda, ritwongerere ubushobozi [mu bakozi], rizane amahirwe menshi ndetse ryongere iterambere ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Sean Kerrigan, yabwiye IGIHE ko mu Rwanda ari ahantu heza kandi hatekanye ku buryo kuhashyira Icyicaro cy’Akarere bikwiye.
Yagize ati “World Vision irishimye cyane kuba yemerewe gushyira Icyicaro cy’Akarere mu Rwanda, kubera ko aha ni ahantu heza cyane ho kugishyira. Njye n’Umuryango wanjye tumaze imyaka ine mu Rwanda; twungutse kuba dutekanye, kubona itumanaho ryiza kandi ryihuta ndetse n’uko ibidukikije bimeze ni byiza.”
Kerrigan yavuze ko gusaba gushyira mu Rwanda Icyicaro byatewe n’iterambere rumaze kugeraho nyuma y’amateka mabi yarushegeshe.
Yakomeje ati “Mu myaka 25 ishize hari byinshi kandi byiza u Rwanda rwakoze, byemerera World Vision kuba yahashyira Icyicaro cy’Akarere kugira ngo turusheho kugira imikoranire myiza. Hari itumanaho ryiza, ndetse kuhava werekeza mu bindi bihugu biroroshye ku buryo twasanze ibikenewe byose kugira ngo hashyirwe Icyicaro bihari.”
Yavuze ko Abanyarwanda bazungukira cyane ku kuba Icyicaro kibegerejwe, kuko imikorere y’uyu muryango izabageraho mbere bigatuma abagenerwabikorwa barushaho kwitabwaho.
Kerrigan yatangaje kandi ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’uwo muryango akubiyemo uko uburyo bw’imikoranire buzaba buteye, ibintu byitezweho kwagura ibikorwa byawo haba mu Gihugu no mu Karere.
Yakomeje ati “Mu masezerano twagiranye harimo ko abakozi tuzakoresha mu Karere, abenshi bazaba ari Abanyarwanda. Twiteze ko ari byinshi tuzungukira ku nzobere z’Abanyarwanda zizakorana ubunyamwuga.”
Umuryango World Vision International usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by’ubumuntu birimo gukora ubuvugizi no gutanga ubufasha ku bana n’imiryango mu bihugu bitandukanye, hagamijwe kurandura ubukene no kurwanya akarengane. Ni umuryango ufasha ababikeneye bose utarobanuye. Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994, ubu ibikorwa byawo bimaze kugera ku barenga miliyoni 1,5 mu gihugu.