Hatangajwe itariki yo kugeza mu Rwanda umurambo wa Padiri Ubald n’igihe azashyingurirwa -

webrwanda
0

Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za Covid-19. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umushumba wa Diyoseze ya Cyangungu, Musenyeri Hakizimana Célestin, yabwiye IGIHE ko umurambo wa Padiri Ubald uzagezwa mu Rwanda hagahita hakorwa igitambo cya misa cyo kumusezeraho muri Paruwasi Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitambo cya misa cyo gusezera kuri Padiri Ubald giteganyijwe ku wa Mbere tariki 1 Werurwe naho umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro uteganyiwe tariki 2 Werurwe 2020, i Rusizi ku gasozi kazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.

Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka mu Karere ka Rusizi. Ibikorwa yaje guhererwa Umudali w’Umurinzi w’Igihango mu 2015.

Padiri Ubald asigiye Abakristu n’Abanyarwanda muri rusange umurage by’umwihariko abinyujije mu gitabo yeherukaga kwandika cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

Padiri Ubald asigiye umurage abanyarwanda abinyujije mu gitabo yanditse kigaruka ku bumwe n'ubwiyunge
Imyiteguro yo gushyingura Padiri Ubald yaratangiye
Ku Ibanga ry'Amahoro, aho Padiri Ubald azashyingurwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)