Hatangijwe umuryango ugamije gukora ivugabutumwa wifashishije filime #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango utegamiye kuri Leta, Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM), watangiye gahunda yo gukora ivugabutumwa wifashishije filime cyane ko atari ibintu bikorwa mu Rwanda ndetse bakaba ari nabo ba mbere bagiye gukora igikorwa nk'iki.

Uyu muryango wa Rwanda Christian Movie Ministry (RCMM) washinzwe na Araganje H.Gaspardos na Uwanyirigira Dative, akaba aribo bayobozi bawo kugeza ubu gusa haranatekerezwa abandi bayobozi mu nshingano zitandukanye kugira ngo bakomeze gukora imirimo bifuza neza.

Araganje H.Gaspardos yabwiye IGIHE ko batekereje igikorwa nk'iki nyuma yo gutekereza ukuntu impano Imana yaremanye abantu bajya bazikoresha mu kwigisha ijambo ryayo.

Ati 'Hari impano karemano Imana yaduhaye, izo mpano iyo zidakoreshejwe ntacyo zimarira sosiyete. Ni muri urwo rwego rero RCMM yahagurukijwe no kubyutsa izo mpano z'abakristo ngo zikoreshwe mu bwami bw'Imana zivuga ubutumwa bwiza, ikindi kandi hano hanze uhasanga filime nyinshi ariko washaka iz'umwihariko wa Gikiristo ntuzibone. Byose ni ukugira ngo umukirisito abe yihagije muri byose.'

Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kubura umwanya wo kumva ijambo ry'Imana cyangwa se bikabagora ariko bakaba bareba filime, bagakuramo inyigisho zitandukanye ari nako bumva ijambo ry'Imana.

Uyu muryango umaze gukora filime ebyiri zirimo iya mbere yitwa 'Nabali' ndetse n'iyitwa 4Cites izajya hanze mu mpera za Gashyantare 2021.

Ati "4Cities ifite ubutumwa bushingiye ku ijambo ry'Imana dusanga muri Luka 8:11-15 aho Yesu yasobanuraga umugani w'umubibyi. Akavuga ati 'imbuto zimwe zaguye mu nzira, izindi zigwa mu mahwa izindi zigwa mu butaka bwiza."

Mu mboni z'umwanditsi aho hantu imbuto zagiye zigwa ngo niyo mijyi ine abantu batuyemo mu isi y'umwuka. Ati " filime yerekana umujyi uruta iyindi abantu bakwiriye guharanira guturamo."

Araganje H.Gaspardos avuga ko n'ubwo bashaka gukora filime zimeze gutya, bigoye kubera imyumvire iri mu bantu cyane mu Rwanda aho usanga bafata filime nk'umukino ukinwa n'urubyiruko kandi gutanga ubutumwa bireba buri wese.

Reba agace ka filime yitwa 'Nabali', imwe muri filime uyu muryango uri gukoraho

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Hatangijwe-umuryango-ugamije-gukora-ivugabutumwa-wifashishije-filime.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)