Huye: Abaturage baherutse guterwa n’ibisimba bikabicira amatungo bashumbushijwe -

webrwanda
0

Mu minsi ishize bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ko hari inyamaswa zo mu gasozi ziva mu Bisi bya Huye zikaza kubicira amatungo.

Bamwe mu baturage babonye ibi bisimba bavuga ko bijya kumera nk’imbwa ariko byo bikaba ari binini.

Bavuze ko ibi bisimba byatangiye kubatera mu Ukuboza 2020 aho bisanga amatungo mu kiraro bikayarya. Mu kwica ihene n’intama biziruma ku ijosi no ku maguru, naho ingurube biziruma ku gikanu.

Abari bafite amatungo magufi arimo ihene, intama n’ingurube yishwe n’izo nyamaswa bari basabye ubuyobozi kubagoboka.

Kuri uyu wa Gatatu ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabagobotse bubaha amatungo magufi 29 arimo ingurube, ihene n’intama.

Bakimara gushyikirizwa ayo matungo bashimiye kuba ubuyobozi bwabatekerejeho.

Nshimiyimana Alexis ati “Rwose kuba akarere kanshumbushije ni Leta nziza, ndishimye cyane.”

Gabiro Bertin we yavuze ko ari ibyishimo kuba abayobozi bafata umwanya bakaza kureba ibyago bagize kandi bakabashumbusha.

Ati “Njyewe byaranshimishije kubona Umuyobozi w’Umurenge aje iwanjye n’imodoka kureba ibyambayeho. Byadushimishije cyane kuko ubuyobozi bw’u Rwanda bwita ku baturage, bidutera ishema.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko bashumbushije aba baturage kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, abasaba kuba maso bakarinda amatungo yabo kandi bakirinda kuyazerereza ku gasozi.

Ati “Mu muco nyarwanda nk’uko tugira gahunda yo gutabarana kandi umuturage wacu ahora ku isonga, nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatekereje buravuga buti aba baturage reka tubashumbushe.”

“Ni uburyo bwo kugira ngo umuntu ntasubire inyuma ku ntambwe yari amaze gutera. Tubasabye kubaka ibiraro bakabikomeza kandi bakirinda gusiga amatungo ku gasozi.”

Kamana yavuze ko nubwo nta muntu ibyo bisimba birakomeretsa cyangwa ngo bimuhitane, abaturage bakwiye kwitwararika cyane cyane barinda abana bato kugenda bwije cyangwa kujya ahadatuwe bari bonyine.

Imibare igaragaza ko mu mezi abiri izo nyamaswa zimaze kwica amatungo 41 y’abantu 31. Amatungo yishwe n’ibi bisimba arimo ihene icyenda, intama esheshatu n’ingurube 16.

Usibye muri Gishamvu Gusa ubuyobozi buvuga ko izo nyamaswa hari indi mirenge zijya kwicamo amatungo irimo uwa Huye na Karama.

Abashumbushijwe bahawe amatungo arimo intama n'ingurube
Bahawe amatungo magufi arimo n'ingurube
Bishimiye ko ubuyobozi bwabazirikanye burabashumbusha

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)