Nyirakanani Laurentine, nyuma yo gushumbushwa yashimiye ubuyobozi bwabatekerejeho bukabashumbusha avuga ko agiye kwita ku itungo yahawe yirinda ko igikoko cyazongera kurirya.
Yagize ati 'Twishimye cyane, twishimiye ko ubuyobozi bwicara budutekereza. Cyane cyane twishimiye Perezida wacu Paul Kagame, kandi twishimiye ubuyobozi bwacu butwegereye, njyewe byaranshimishije cyane mbonye umuyobozi w'umurenge aje n'imodoka iwanjye kureba ibyambayeho. Hari akantu dukunze kuvuga ngo twagaruye wa muco. Twishimiye ko ubuyobozi bwacu bwagaruye umuco w'Abanyarwanda wo gushumbushanya.'
Mukeshimana Donatille, inyamaswa zaririye ihene,yavuze ko agiye kubaka ikiraro gikomeye, kuko ngo igikoko kimaze iminsi kirya amatungo yarakibonye gifite imbaraga.
Ati 'Ntabwo ari imbwa, ngiteye nk'imbwa ariko ntabwo ari imbwa, narakibonye mpinda umushyitsi kuko nari maze iminsi numva ko hari igikoko kirya amatungo. Ndashimira Leta y'ubumwe kuko rwose yadutekerejeho, ngiye kubaka ikiraro gikomeze.'
Mu murenge wa Gishamvu ni hamwe mu habereye igikorwa cyo gushumbusha aborozi izi nyamaswa zaririye amatungo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishamvu Nkubana Vianney yavuze ko gushumushanya ari umuco nyarwanda, asaba abahawe amatungo y'inshumbu kuyafata neza bakanayashyira mu bwishingizi.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Huye ushinzwe ubukungu n'iterambere Kamana Andre yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye Akarere ka Huye gashumbusha aba baturage ari ukugira ngo iterambere ryabo rikomeze.
Yagize ati 'Impanuro tubahaye ni ukubaka ibiraro bikomeye, guha amatungo yabo uburinzi, aho kugira ngo usage itungo ku gasozi gutyo. Duturanye n'ibisi ntabwo wamenya aho inyamaswa iza guturuka.'
Yakomeje asaba abahawe amatungo, kuyabyaza umusaruro banayarinda kuko nta wamenya niba ubutaha hazaboneka andi yo kubashumbusha.
Amatungo yose yatanzwe ni 52 arimo ingurube 36, Ihene 11 n'Intama 5 yose afite agaciro ka 1 811 900 Frw.
UKWEZI.RW