Huye: Binubira konerwa n'inkende zabaye nyinshi mu Mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
I Huye babangamiwe n
I Huye babangamiwe n'inkende zibonera

Nk'abahinga mu gishanga cya Mukoni mu Murenge wa Tumba, bavuga ko zibonera imyaka yose, byaba ibigori, ibishyimbo, ibijumba, inyanya n'ibindi.

Vérène Nibakure, ni umwe mu bahafite umurima, avuga ko kugira ngo babashe kweza imyaka bahinze muri icyo gishanga, bisaba ko bayirinda.

Agira ati "Ibigori iyo ukibitera ntubirinde, zijya mu ntabire zikabikuramo zikabirya. Ibitangiye kuzamuka biva mu butaka, zirabirandura zikarya kuko biba bicyoroshye. Ibyamaze guheka na byo zirabigonyoza zikabirya".

Yungamo ati "Nari nahinze inyanya, zitangiye guhisha zirazirya zirazimara. Ubu natahiye aho!"

Inkende kandi ngo aho zisanze imbuto ntizizisiga, harimo amapera, amapapayi, imyembe n'ibindi. N'aho zigeze zigasanga ibiryo bihiye ntibaziteshe, zirabirya.

Abacururiza ku Mukoni nabo ngo barangara gato zikabangiriza, baba abacuruza ibisuguti, amabombo, imigati, n'ibindi.

Uwitwa Emmanuel Ukobizaba bakunze kwita Kibonge ati "Iyo hari nk'umukiriya nshyiriye mituyu zihari, ngarutse nsanga zatwaye amabiswi n'amabombo. Na za shikerete zirazirya nk'uko abantu na bo bazirya."

Inkende kandi ngo zisuzugura ab'igitsinagore, ku buryo abacuruza imineke bayitwaye idapfundikiye ziyibatesha zikayirya.

Ibigori bigomba kurindwa kuva bigiterwa kuko na bwo zibirya
Ibigori bigomba kurindwa kuva bigiterwa kuko na bwo zibirya

Mu murima na ho harindwa n'abagabo ndetse n'abasore, kuko abagore bo batazirukana ngo zigende.

Alice Masengesho uhinga mu gishanga cya Mukoni ati "Nari nahinze ibigori, ariko umurima zarawurangije, zancyuje umunyu. Nagerageje kuzirukana zirananira ngeze aho ndazihorera. Nibwiraga ko nzarya ibigori ngashesha n'igikoma, none narihanaguye. Uzirukana uri umugore zikaguhema!"

Abatuye mu duce inkende zikunze kugeramo, aho ni ahitwa i Tumba, ku Itaba no ku Karubanda, bose bifuza ko hagira igikorwa kugira ngo zigabanuke, batekereza ko zibonera kuko zororotse zikaba zarabaye nyinshi.

Ibyo kandi babivuga babihereye ku kuba mbere zikiri nkeya zarabaga mu ishyamba rikikije Kaminuza rizwi ku izina rya Arboretum, ku buryo no kuzibona byari nka tombola.

Aho zabereye nyinshi, byabaye ngombwa ko zijya gushakishiriza ibyo kurya mu nkengero z'iryo shyamba.

Abahinga munsi y
Abahinga munsi y'ishyamba rya Arboretum ntibakweza batarinze imyaka yabo

Telesphore Ngoga ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Pariki z'igihugu mu Rwego rushinzwe iterambere (RDB), avuga ko ikibazo cy'inkende zonera abaturage kivugwa no mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rulindo, kandi ko bafatanyije n'uturere bari kwiga uko cyakemuka.

Ati "Turi kurebera hamwe n'ubuyobozi bw'Akarere uburyo zacungwa zitangije cyane. Turi no kureba niba nazo zitashyirwa ku rutonde rw'inyamaswa ikigega gitanga indishyi cyishyurira ibyo zangije."

Anavuga ko hazagira igikorwa kuri iki kibazo muri uyu mwaka wa 2021, kuko hari ibyadindijwe n'ibihe by'indwara ya Coronavirus.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-binubira-konerwa-n-inkende-zabaye-nyinshi-mu-mujyi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)