Ni ubufasha bagenewe na Croix Rouge y’u Rwanda aho bahawe ibiringiti byo kwiyorosa, indobo, amajerekani, amasahani, amasafuriya, ibiyiko, imikeka, shitingi n’amasabune.
Bamwe mu babihawe bavuga ko bashimira ubu bufasha bagenewe kuko bugiye kubagoboka mu mibereho.
Kampire Maria yagize ati “Barakoze kudufasha kubona ibi bikoresho kuko nta kindi kintu dufite twasigaranye mu nzu n’imyenda twambaye ni iyo abaturanyi bagiye badutiza.”
Ati “Turabyishimiye cyane kuko badutekerejeho ahubwo Imana ibahe umugisha. Njyewe ku bwanjye nta kintu na kimwe nasigaranye mu rugo. Ibi bikoresho biramfasha ariko nanone ntacyo kurya dufite.”
Abasenyewe n’ibiza basabye ko bafashwa no kubona aho gucumbika ndetse n’ibyo kurya kuko aho bari mu baturanyi bari kubyigana bikagaragara ko bababangamiye.
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda mu Turere twa Huye na Gisagara, Muyenzi Robert, yavuze ko batanze ubufasha kuri iyo miryango kugira ngo muri ibi bihe icumbikiwe ibashe kubona ibikoresho by’ibanze mu buzima.
Ati “Ni ukubafasha kugira ngo babashe kubona ibikoresho baba bifashisha muri iki gihe. Uyu munsi twafashije imiryango umunani yo mu Murenge wa Mukura, ejo bundi twafashije indi umunani yo mu Murenge wa Rusatira. Hari n’ibindi bikoresho bigenewe imiryango 15 dusize muri Stade Huye kugira ngo biyigezweho vuba.”
Umukozi ushinze Imicungire y’Ibiza mu Karere ka Huye, Nsabimana Jean Pierre, yavuze ko hakozwe ubutabazi bw’ibanze kandi ibikorwa byo kubafasha bizakomeza.
Yagize ati “Iyi ni intango kuko mu gihe hari kubarurwa n’abandi ndetse no mu yindi mirenge bahuye n’izi ngaruka z’ibiza harakorwa raporo yegeranywe, hanyuma bashakirwe icumbi. Aba ni abiyongera ku bandi tugomba guteganyiriza bakazabona amacumbi.”
Mu cyumweru kimwe gusa mu Karere ka Huye ibiza bimaze gusenyera imiryango irenga 30. Kugeza ubu abasenyewe n’imvura bacumbitse mu baturanyi babo.