Iyi mvura yaguye guhera saa mbili z'umugoroba kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yateje umuvu w'amazi yaturutse kuri iyi mvura watoboye ruhurura unyura mu mazu y'abaturage urayasenya unatwara ibikoresho byabo.
Mu bikoresho byatwawe harimo imyenda, amasafuriya, amasahane, amabase ibiryamirwa n'ibyangombwa.
Uyu muvu kandi wanatwaye inka imwe n'inkwavu zitaramenyekana umubare.
Bampire Maria, utuye mu mudugudu w'Agakombe, Akagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yari afite igipangu kirimo imiryango 5 yarimo abapangayi. Iyo miryango yose hiyongereyeho uwo yabagamo yasenyutse ndetse uyu muvu unatware inka ye y'inyana.
Ati 'Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka ubu nta kintu nsigaranye n'inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y'iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi'.
Amazi yabaye menshi ageze mu ikorosi riri haruguru y'urugo kwa Bampire ntiyakata ahubwo atobora urukuta rwa ruhurura amanuka mu ngo z'abaturage.
Mu baturage basenyewe harimo na Musanabandi Nadia wari uryame amazi amusanga mu nzu yumva igitanda gitangiye kurengerwa.
Ati 'Abana nabajugunyiraga abari hanze nanjye ndi mu nzu. Nabonye idomoro yari iri kureremba nyikandagiraho nsha mu idirishya abari yanze barankurura.'
Yakomeje agira ati 'Ubu nta ndangamuntu dufite, mbese sinabona uko njya kwivuza. Inzu yose irera ni nko mu butayu. Nta mazi yacaga muri ruhura yose yacaga mu nzu. Yakubitaga igikuta kigahita kigwa.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye abaturage batabaye bagenzi babo bagizweho ingaruka na biriya biza, ndetse akaba yizeza ko n'ubuyobozi bugiye gushyiraho akabwo.
Yavuze ko bagiye kubashakira ibikoresho by'ibanze ndetse abasezeranya ko bagiye gushaka uburyo iriya ruhurura yakwagurwa kugira ngo itazakomeza kubateza ibibazo.
Yagize ati 'kugeza ubu tumaze kubarura amazu 10 yasenyutse, hari ibiraro, n'umuhanda wa Karama.
Tugarutse kuri iyi ruhurura hari umuhanda urimo ukorwa, tugiye kuganira n'abariho bawukora, turebe ko iyi ruhurura yatunganywa neza. Ikindi turi gukora ni ikusanyamakuru. Byabaye nijoro birumvikana ko imibare igenda yiyongera. '
Yavuze ko nta muturage wagizweho ingaruka n'ibiza uza kwibagirana adahawe ubufasha.
Yagize ati 'Turaba tubashakiye iby'ibanze nta muturage uri bubure aho aba, aho abaturanyi bitakunda, aho imiryango bitakunda turaza kubakodeshereza mu gihe amazu yabo atarasanwa. Nk'uko bisanzwe bikorwa ni ugusana aya mazu aho bishoboka, ndetse no kubaka andi aho gusana bidashoboka kugira ngo abaturage bature neza'.
Uretse gusenya inzu, ibi biza byanasenye iteme, byangiza umuhanda wo mu Murenge wa Karama, bikaba byanakomerekeje abantu babiri.
UKWEZI.RW