Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y'umwimerere wahinduye imibereho y'abawukoramo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangarije Radio Rwanda, aho bagaragazaga ko uretse kuba bakorera amafaranga abafasha kwiteza imbere, uyu mushinga banawukuramo ubumenyi bazifashisha mu kuvugurura ubuhinzi bwabo.

Bamwe mu bakorera uyu mushinga ahahingwa ikawa ku Musozi wa Nyesonga mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye, bavuze ko bahakura amafaranga abafasha kwiteza imbere n'ubumenyi bazifashisha mu mirima yabo.

Kayisire Jean Damascène yagize ati 'Twabonyemo imirimo bidufasha gutunga ingo zacu. Ubu nishyura mituweli, nkanishyurira abana amashuri. Nubwo nkorera uyu mushinga, mfite imirima hafi. Nshobora kwigana uko bikorwa nkabikora mu mirima yanjye bikanteza imbere.'

Hakizimana Athanasie we yagize ati 'Naje gushaka akazi hano ntafite n'ubushobozi bwo kwigurira isabune. Ubu mbona mituweli, abana banjye ndabambika, kandi nkabagirira isuku mu buryo bukwiriye. Naguze akagurube, ubu kageze nko ku bihumbi mirongo ine. Nahingaga ikawa zinyanyagiye, none ubu ngiye kujya nzihinga neza, nk'uko hano tubigenza.'

Umuyobozi uhagarariye uyu mushinga, Ndayahundwa Ignace, yavuze ko bahisemo guhinga ikawa mu buryo bw'umwimerere kuko bituma idatakaza uburyohe bwayo, bikayongerera agaciro ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati 'Twebwe turashaka gushyiramo ubundi buhanga, tugahinga iyo bita ikawa isanzwe, idaterwa imiti cyangwa ngo inashyirwemo ifumbire mvaruganda, ari yo yitwa ikawa y'umwimerere.'

Akomeza asobanura ubwiza bw'ikawa y'umwimerere agira ati 'Abahanga mu bijyanye n'ikawa bavuga ko uko mu guhinga hifashishwa imiti n'ifumbire byakorewe mu nganda, biyigabanyiriza uburyohe bityo igatakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, kandi buriya ikawa yahinzwe mu misozi miremire, irushaho kuba nziza.'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Kamana André, yavuze ko uyu mushinga uzongera umusaruro wa kawa nziza, bikagira akamaro ku karere no ku gihugu muri rusange kandi abaturage bakunguka akazi n'ubumenyi buzabafasha kuvugurura ubuhinzi bwa kawa mu mirima yabo.

Mu mirima irimo iyi kawa iri guhingwa mu buryo karemano ivanze n'ibiti bya Makadamiya bikora igicucu mu rwego rwo kurinda ikawa izuba no kwica udukoko dushobora kwangiza ikawa hirindwa ikoreshwa ry'imiti mvaruganda.

Huye: Umushinga wo guhinga ikawa y'umwimerere wahinduye imibereho y'abawukoramo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umushinga-wo-guhinga-ikawa-y-umwimerere-wahinduye-imibereho-y-abawukoramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)