Ibaruwa ifunguye Jimmy Gatete, Karekezi, Mulisa … Bandikiye MINISPORTS na FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahoze bakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa FAPA(Former Amavubi Players' Assoscition), bandikiye ibaruwa ifunguye Minisiiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', babashimira ibyakozwe ariko bagira n'ibyifuzo babagezaho.

FAPA ni ishyirahamwe ryigizwe n'abahoze bakinira ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru mu bihe bitandukanye, yashinzwe ku igitekerezo cya bamwe mu banyabigwi barimo Jimmy Mulisa, Jimmy Gatete, Eric Nshimiyimana n'abandi, rikaba rigizwe n'abagabo n'abagore bakiniye Amavubi.

Mu ibaruwa bandikiye Minisiteri ya Siporo na FERWAFA, bashimye uburyo ikipe y'igihugu yitwaye muri CHAN 2020 ndetse babasa abakinnyi gukora cyane kugira ngo ubutaha bazarenge aho bagarukiye.

Muri iyi baruwa bakomeje bavuga ko bazi neza icyo bivuze kwambara umwenda w'ikipe y'igihugu nk'u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu rukaba ari intangarugero mu iterambere biturutse ku miyoborere myiza.

Bashimira Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Perezida Kagame ku bwo kudahwema gutera inkunga siporo by'unmwihariko umupira w'amaguru aho anafungura amayira aganira n'inzego ziwushinzwe ku Isi, ikintu bafata nk'umusingi ukomeye kuri ruhago y'u Rwanda.

Ntibibagiwe n'abikorera bakomeje gushora imari yabo mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Bavuze ko nyuma y'aho u Rwanda rutahabishije kubakira ku bikorwa byiza rwagezeho muri ruhago nko; kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2004, igikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cya 2011 muri Mexique, Rwanda B yatwaye igikombe cya CECAFA 1999, Rayon Sports, APR FC na Atraco FC zatwaye CECAFA, abahoze bakinira Amavubi basabye MINISPORTS na FERWAFA gutegura ibiganiro bizahuza abarebwa n'umupira w'amaguru bakigira hamwe 'Iterambere rirambye ry'umupira w'amaguru mu Rwanda'.

Bimwe mu byo bagarageje byaganirwaho ni;

 Kongera ibibuga by'imyitozo n'ibindi bikoresho by'ibanze nk'imipira yo gukina haba mu mashuri ndetse no hafi y'abaturage

 Gutegura umupira w'ibanze mu bato ndetse no mu mashuri ku nzego zose

 Gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y'umupira ku nzego zose hifashishwa abahoze bawukina n'ababifitemo ubumenyi

 Gutanga amahugurwa y'abakora mu mupira w'amaguru ku nzego zinyuranye nk'abayobozi, abatoza, abasifuzi, abaganga, ndetse n'itangazamakuru rya siporo

 Gushyiraho uburyo bw'igenga bufite inshingano zo gutegura no kuyobora amarushanwa y'igihugu y'umupira w'amaguru mu byiciro bitandukanye

 Kwiga ku buryo bwo gushishikariza abafatanyabikorwa kwitabira gutera inkunga ibikorwa bya siporo z'abana ndetse n'abagore ku nyungu y'imibereho myiza y'abaturage

Iyi baruwa ikaba yasinyweho n'abanyabigwi 18 bahagaraiye abandi ari bo; Murangwa Eugène, Eric Nshimiyimana, Kayiranga Jean Baptiste, Jimmy Mulisa, Karim Kamanzi, Djabil Mutarambirwa, Mbonabucya Desire, Gatete Jimmy, Kamanzi Michel, Hakizimana Moussa, Karekezi Olivier, Bizagwira Léandre. Nshizirungu Hubert, Karera Hassan, Nyinawumuntu Marie Grace, Munyaneza Ashiraf, Kalisa Claude na Manamana Elias.

Abakiniye Amavubi basabye ibiganiro ku iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibaruwa-ifunguye-jimmy-gatete-karekezi-mulisa-bandikiye-minisports-na-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)