Ibibabi by'imyembe mu kurwanya diyabete #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imwe mu ndwara zihangayikisha abazirwaye dore ko nta n'umuti uhamye uyivura burundu ni indwara ya diyabete. Iyi ndwara iterwa n'uko igipimo cy'isukari mu maraso cyazamutse cyangwa se ikorwa rya insulin ryagabanyutse itera uyirwaye guhora afata imiti umunsi ku wundi cyangwa yitera inshinge buri munsi.

Bumwe mu buryo bwo guhangana na yo ni uguhindura imirire no gukora siporo.

Hano tugiye kukwereka uko wakwifashisha ibibabi by'imyembe bikagufasha kugabanya uburemere bw'indwara. Ibi biterwa nuko muri byo harimo amoko anyuranye ya anthocyanidins zifasha mu guhangana na yo.

Ibisabwa: Ibibabi 15 bibisi by'umwembe bikiri bito hamwe n'Ibikombe 4 (litiro imwe) by'amazi

Uko bikorwa:

Canira ya mazi arimo bya bibabi wabanje kubisukura, ubikore nimugoroba

Namara kubira uterure ubike bipfundikiye kugeza mu gitondo

Mu gitondo utaragira ikindi ushyira mu nda, yungurura unywe ayo mazi uyamare.

Ibi ubikora buri munsi mu gihe byibuze cy'amezi abiri.

Utabashije kujya ubona ibibabi buri munsi, urabyanika ugakoramo ifu, ukajya ukoresha ibiyiko bibiri byayo muri Litiro y'amazi.

Uretse kandi kurwanya diyabete bizanafasha; gusukura mu gifu, kurwanya zimwe mu ndwara z'umutima ziterwa nuko imitsi isa n'iyazibye, kugabanya ibiro, kurwanya uburibwe cyane cyane bw'umutwe no kugabanya ibicece na ya nda yitwa nyakubahwa.

Icyitonderwa

Ubu buryo ntibusimbura imiti kwa muganga baguha niba usanzwe uyifata ahubwo ni bumwe mu bugufasha guhindura imirire no kunganira imiti. Guhagarika imiti byemezwa na muganga.

Source:InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ibibabi-by-imyembe-mu-kurwanya-diyabete.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)