Ibibazo by'u Rwanda na Uganda ni ibya cyera ni uko ubu dusa nk'ababigaragaje-Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze mu kiganiro Battlegrounds cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry'iya kure ariko gitambuka ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube.

Ni ikiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster umwarimu muri kaminuza akaba n'umushakashatsi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri iki kiganiro bagarutse ku bibazo by'umutekano wo mu Karere nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kubamo imitwe yitwaje intwaro yakunze guhungabanya umutekano w'ibihugu byo mu karere.

Perezida Kagame avuga ko ibibazo by'umutekano muri kiriya gihugu byabayeho kuva cyera.

Yagize ati 'Ibibazo by'umutekano bya hariya byabayeho kuva mu myaka ya cyera, gusa nyine hari igihe bicogora ariko nyuma y'igihe bikongera bikabaho.'

Kagame Paul avuga ko kuva Perezida Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora kiriya gihugu, hagaragaye ubushake bwo kurangiza biriya bibazo afatanyije n'ibihugu by'ibituranyi.

Naho ku bibazo biri hagati y'u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame nk'uko yakunze kubivuga, yongeye kuvuga ko bimaze igihe 'ni uko ubu ari bwo dusa nk'aho twabishyize ahagaragara ariko nyuma y'aho dutangiriye ibiganiro muri Angola, hari byinshi byatangiye kuganirwaho.'

Perezida Kagame yavuze ko atavuga byinshi kuri iki kibazo kuko byaba bisa nko guha umwanya uruhande rumwe kandi ari ikibazo cy'ibihugu bibiri.

Kuva muri Gashyantare 2019 ubuyoboz bw'u Rwanda bwakunze kugira inama abaturage kutajya muri kiriya gihugu kuko bageragayo bagafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko bashinjwa ngo kuba baje gutatira u Rwanda.

Kuva icyo gihe ibi bihugu bifatwa nk'ibivandimwe byahagaritse imigenderanire gusa hakunze kuba ibiganiro bigamije gushaka umuti w'ibi bibazo.

Muri Kanama 2019 abakuru b'ibihugu byombi basinye amasezerano i Luanda muri Angola, agamije gukemura ibibazo. Kuva icyo gihe habaye inama zitandukanye za Komisiyo ihuriweho ishinzwe gushyira mu bikorwa ariya masezerano.

Uganda yagiye irekura Abanyarwanda ifunze mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse no kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021, yarekuye abandi batandatu barimo uruhinja rw'umwaka umwe n'igice.

Imikoranire ya Africa n'amahanga

Perezida Kagame kandi yavuze ku mikorere y'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe uri kuvugururwa bigizwemo uruhare runini na Perezida Kagame Paul ndetse n'ibyerekeye umutekano mu karere.

Cyagarutse kandi ku mikoranire y'Umugabane wa Africa na Leta Zunze Ubumwe za America kimwe n'iy'u Rwanda na kiriya gihugu giherutse kubona umuperezida mushya.

Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe wagize ijambo cyane ubwo wayoborwaga na Perezida Kagame ari na bwo impinduka zawo zatangiye kubaho.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mugabane wakunze gusigara inyuma ariko ko kugira ngo utere imbere ugomba kugira ijwi rimwe ku buryo n'imikoranire yawo n'amahanga, uzabikora nk'umugabane aho kuba Igihugu kimwe cyajya mu mikoranire n'amahanga.

Ati 'Niba ushaka gukorana n'u Bushinwa cyangwa America, byaba byiza dukoze ibiganiro nk'umugabane aho kugenda nk'Igihugu kimwe. Ni byo twakoze kandi ni ho tugeze.'

Perezida Kagame avuga kandi ko umusaruro w'uku gutahiriza umugozi umwe ari byo byatumye isoko rusange ry'uyu mugabane ryari ryaravuzwe cyera, rigerwaho.

Yagarutse ku mahirwe y'uyu mugabane, avuga ko ari wo mugabane wihuta kurusha indi mu ngeri zinyuranye zirimo abaturage ndetse n'ubukungu.

Avuga ko uyu mugabane utuwe n'abagera muri miliyari 1,2 kandi ko uyu mubare umuntu yawubonamo amahirwe y'isoko.

Ati 'Niba Africa na Leta Zunze Ubumwe za America bakoranye, bombi barunguka kurusha kuba Africa yakorana n'igihugu kimwe cyangwa kuba itabikora burundu.'

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America ari Igihugu kinini ku buryo na cyo cyakomotse ku kwishyira hamwe ubu kikaba ari igihugu cy'igihangange mu nzego zinyuranye zaba iz'imibereho myiza y'abaturage, iz'ikoranabuhanga ndetse n'ubukungu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ibibazo-by-u-Rwanda-na-Uganda-ni-ibya-cyera-ni-uko-ubu-dusa-nk-ababigaragaje-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)