Nyuma yo gushinga ishyirahamwe rihuriza hamwe abahoze bakinira ikipe y'igihugu Amavubi (Abagabo n'abagore), abagize iri shyirahamwe (FAPA= Former Amavubi Players' Association) bandikiye ibaruwa Ministeri ya Siporo bayigezaho bimwe mu byifuzo bafite bigamije gusenyera umugozi umwe mu kuzamura urwego rwa ruhago nyarwanda.
Bimwe mu byo bifuza, harimo kuganira ku buryo umupira w'amaguru washingira ku bakiri bato uhereye mu mashuri, harimo kandi ko inzego zirebwa n'iterambere ry'umupira w'amaguru zategura uburyo bw'ibiganiro bugamije kwiga iterambere ry'umupira w'amaguru, banasaba ko banahabwa umwanya mu gushyira mu bikorwa iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Muri aba bakinnyi bashyize umukono ku masezerano harimo Jimmy Gatete, Karekezi Olivier, Kalisa Claude, Manamana n'abandi.
Ibaruwa ifunguye 'FAPA' yandikiye Minisiteri ya Siporo:
Iyi baruwa yashyizweho umukono na bamwe mu bagabo bafite amateka akomeye muri ruhago Nyarwanda
Jimmy Gatete ari mu bashyize umukono kuri iyi baruwa