Ibimenyetso by'inyongera byerekana ko Museveni yibye Bobi Wine amajwi byanzwe n'Urukiko rw'Ikirenga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Mbere tariki 1 Gashyantare nibwo Bobi Wine yagejeje ikirego cye mu rukiko rw'ikirenga, arusaba ko habaho andi matora aciye mu mucyo ngo kubera ko Komisiyo y'amatora yananiwe kuyakurikirana neza nkuko amategeko abiteganya.

Uyu munya-Politiki binyuze mu banyamategeko be, yari yifuje ko urukiko rwatesha agaciro ibyavuye mu matora kuko yabayemo uburiganya.

Abanyamategeko b'uyu muhanzi bayobowe na Medard Lubega Segona, baherukaga gusaba Urukiko rw'Ikirenga ko barugaragariza ibindi bimenyetso byerekana ko ariya matora yabayemo uburiganya, ngo kuko ibyumweru bibiri bari bafite bidahagije binajyanye n'uko Bobi Wine yamaze igihe kinini afungiye iwe mu rugo.

Ku rundi ruhande abanyamategeko bahagarariye abaregwa ari bo Yoweri Museveni watsinze amatora, Komisiyo y'amatora muri Uganda na Guverinoma ya kiriya gihugu, bari basabye ko biriya bimenyetso bitakwakirwa ngo kuko abanyamategeko b'urega babitanze bakererewe.

Abacamanza b'urukiko rw'Ikirenga bayobowe na Stella Arachi Amoko, banze ibimenyetso by'inyongera bya Bobi Wine, gusa ntibagaragaza impamvu bahisemo kutabyakira.

Bavuze ko impamvu batakiriye biriya bimenyetso izatangazwa ikindi gihe.

Lubega Segona uyoboye abanyamategeko ba Bobi Wine yavuze ko nta kindi barenza ku cyemezo cy'urukiko rw'ikirenga, gusa ashimangira ko bagiye gukomeza kurazwa ishinga no gukomeza gukusanya ibindi bimenyetso.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ibimenyetso-by-inyongera-byerekana-ko-museveni-yibye-bobi-wine-amajwi-byanzwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)