Bizimungu utuye mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Gifurwe, avuga ko yagize igitekerezo nyuma y'uko abonye umuturage wo mu Karere ka Ngororero wakoze urugomero agacanira abaturage, bakabasha gushyira umuriro muri batiri bakoresha mu buzima busanzwe.
Ibi byamuteye ishyaka ryo kumwigana, maze ahavana igitekerezo cyo kuzabikora mu mudugudu atuyemo cyane ko we n'abaturanyi be bakoraga urugendo rurerure bajya gushyira umuriro muri telefoni zabo.
Uyu mugabo ufite imyaka 47 yavuze ko byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo abashe gukusanya amafaranga yo kugura ibikoresho byo kubakisha urugomero, birimo imashini n'amatiyo avana amazi mu mugezi akayageza aho imashini iteretse kugira ngo ibashe kuyakaraga avemo umuriro.
Amafaranga yo kugura ibikoresho Bizimungu yayakuye mu mwuga w'ubuhinzi, aho avuga ko yakoze umushinga wo guhinga amatunda wamufashije kubona ubushobozi bwo kugura imashini ya Kilowati 7 (Kw7) ubu yifashishwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage.
Yagize ati 'Naraje nkora umushinga w'amatunda, amaze kwera, nkuramo amafaranga ngura imashini ya 'Alternateur' y'ibihumbi 350 Frw, ndaza ndabikora mbona baracuranze, bashyizeho amaradiyo manini, bashyizeho indangururamajwi, mbona biremeye.'
Bizimungu avuga ko abasha gushyira umuriro mu nzu z'abaturage akabacanira, aho avuga ko bishakira insinga akabashyiriramo umuriro maze buri muturage awuhaye akamwishyura 1000 Frw ku kwezi, ubu akaba acanira abari hagati ya 40 na 60.
Yavuze ko nubwo yabashije guha abaturage umuriro, ahura n'imbogamizi zirimo inkuba cyangwa umuyaga mwinshi uca insinga z'amashanyarazi kubera ko zidakomeye.
Agira ati 'Nahuye n'imbogambizi y'inkuba yagiye insubiza inyuma, [â¦] iramanuka mu nsinga, kubera ko ziba zidafashe cyangwa se wenda ziba zidapfutse, ikinjiramo ikajya muri bobine y'imashini ikayitwika.'
Uyu muturage avuga ko bibaye byiza yafashwa guhabwa imashini nziza igezweho, n'insinga nziza zifite ubuziranenge, agahabwa n'imirindankuba.
Ibi ariko bisa nk'ibitazashoboka, kuko ubwo umuyobozi wa Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, Ron Weiss, yasuraga uyu muturage yavuze ko ari byiza kugira igitekerezo nk'icyo ariko agaragaza ko uburyo bw'ingomero butakigezweho bityo REG ikaba igiye gushyira imbaraga mu mushinga wo kugeza umuriro ufite ingufu mu tugari harimo n'ako uyu muturage atuyemo.
Amafoto: Innocent Shema