Byari ibyishimo mu muryango wa Mukayirere n'umugabo we, bari bamaze kwibaruka ubuheta, nyuma y'iminsi umunani batumiye inshuti n'imiryango wa mwana bamwita izina. Kuva uwo munsi batangiye gutekereza kujya kwandikisha mu byangombwa byabo uwo mwana w'umukobwa Imana yari imaze kubaha.
Mukayirere yabwiye IGIHE ko bateguye umunsi wo kujya ku murenge bagezeyo basanga uwari umukozi ushinzwe irangamimerere adahari basabwa gusubirayo umunsi ukurikiyeho bagahabwa iyo serivisi yo kwandikisha umwana wabo wari umaze ibyumweru bibiri avutse.
Kuva mu rugo iwabo ugera ku murenge bateze amagare aho umwe yishyuraga 400 Frw kugenda na 300 Frw. Ni ukuvuga ngo inshuro ebyiri bagiye ku murenge bakoresheje 2800 Frw.
Mukayirere ati 'Ntabwo navuga ko twahombye amafaranga gusa ahubwo twanatakaje umwanya kuko ubwa mbere twagezeyo tubanza gutegereza tuzi ko umuyobozi aza tugeza hafi saa Cyenda ni bwo twamenyeshejwe ko atakionetse. Urumva iminsi ibiri yose twigomwe indi mirimo twagombaga gukora.'
Iki kibazo n'ibindi byose uyu mubyeyi n'abandi bahuriraga nabyo mu kwandikisha uwavutse, ni nako byagendaga mu kwandukuza uwapfuye byabaye amateka kuko igisubizo cyabonewe mu Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n'umuryango nkuko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020.
Ni itegeko ryatanze uburenganzira bwo kwandika abavuka n'abapfiriye mu bigo nderabuzima no mu miryango, bigakorerwa ku rwego rw'akagari mu gihe mbere ya 2016, byakorwaga n'umwanditsi w'Irangamimerere wo ku rwego rw'umurenge.
Ingingo yaryo ya 100, iteganya ko umwana uvutse akavukira mu kigo nderabuzima ahita yandikwa ako kanya akivuka mu gihe uwavukiye ahandi we yandikwa bikorewe ku kagari mu gihe kitarenze iminsi 30.
Inama y'Abaminisitiri yo muri Kamena 2020, ni yo yemerejwemo Iteka rigena inshingano z'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari n'irigena umukozi wo mu kigo cy'ubuzima ufite ububasha bw'umwanditsi w'irangamimerere.
Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga, abaturage bavuga ko yabarinze ingendo bajya mu nzego z'ibanze ku mirenge cyane ko nko mu bice by'icyaro wasangaga bakora urugendo runini cyane.
Abayobozi b'ibitaro n'abakozi babyo bavuga ko iyi gahunda yo kwandika mu irangamimerere abana bavutse no kwandukura abapfuye yaje ari igisubizo kuko nta mwana ucikanwa ngo abure ibyangombwa by'irangamimirere.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Irangamuntu, NIDA, igaragaza ko kuva muri Kamena 2020, ubwo hatangizwaga ubwo buryo kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2021, hari hamaze kwandikwa abavutse 88145 mu gihe abapfuye bari bamaze kwandika bari 1583.
Muri make, ku muntu witabye Imana ari mu bitaro cyangwa se uwavukiyeyo, ibijyanye no kumwandika bizajya bihita bikorerwa aho n'umukozi ubishinzwe, hanyuma ku muntu wavukiye hanze yabyo cyangwa se wapfiriye hanze yabyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari yaguyemo abe ariwe ubikora ako kanya.
Byose bigamije kwegereza serivisi abaturage hanazirikanwa ko hari abantu bashobora kuvukira cyangwa gupfira hanze y'ibitaro na bo bagafashwa.
Ni ngombwa ku muturage n'igihugu
Ubundi imimerere y'abantu yandikwa hashingiwe mu mategeko y'igihugu irimo umwana wavutse, uwagizwe umwana n'utaramubyaye, ubwishingire, ukwemera umwana wavutse ku batarashyingiranywe, ukwemera umwana nk'aho yavutse ku bashyingiranywe, ishyingirwa, ubutane, uguta agaciro k'ishyingirwa n'abapfuye.
Ubuyobozi bwa NIDA butangaza ko intego y'irangamimerere ni ukwegereza abaturage iyo serivisi ku bigo nderabuzima no mu nzego z'akagari, bikazagabanya ingendo ndetse n'ibiguzi abaturage batangaga bajya kwandikisha ku Murenge bigabanuke.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi w'Ishami ry'Irangamimerere n'Iyandikwa ry'Abaturage muri NIDA, Harerimana Margueritte, yavuze ko akamaro kabyo ari ukugira ngo buri Munyarwanda agire umwirondoro wanditse uzwi, agahabwa serivisi agenewe nk'umunyagihugu no kugira ngo igihugu kigire imibare ihamye y'abaturarwanda, bigafasha mu igenamigambi.
Ati 'Igihugu kimenya umubare w'abaturage bagituye, niba hari abapfuye 300 mu kwezi runaka, abo bantu barava ku mubare w'abatuye igihugu, kigire ibarurishamibare rizagifasha mu igenamigambi.'
Yakomeje avuga ko kwandukuza uwapfuye bituma igihugu kibasha kumenya icyateye urwo rupfu, ugasanga niba ari nk'indwara yabiteye habaho kumenya iri kwica abantu benshi hagafatwa ingamba n'ibindi.
Ku rundi ruhande usanga hari abana bavutswa amahirwe yo kwandikwa bigatuma batamenya imiryango yabo. Ibi kandi bituma nta manza zizongera kubaho z'abana baburanira ba se, cyangwa abiyitirira abana, ndetse bizanaborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.
Harerimana asaba abaturage n'abayobozi bashinzwe kwandika mu irangamimerere haba mu bigo nderabuzima, ibitaro n'akagari muri rusange kwibuka ko kwandikisha umwana akivuga ari ngombwa.
Ati 'Ndagira ngo mbibutse ko umubyeyi wabyariye mu kigo cy'ubuzima, avamo amaze kwandikisha umwana kandi agahabwa inyandiko ako kanya ashobora kujya ku mukozi w'Irembo akishyura 2000 Frw, akavayo anamwandikishije mu irangamimerere.'
Yakomeje agira ati 'Ubundi butumwa cyane burareba abanditsi b'irangamimerere bo mu bigo by'ubuzima. Nta mubyeyi wabyaye ukwiye gusezererwa mu bitaro ngo agende atamaze kwandikisha ivuka ry'umwana.'
NIDA ivuga kandi ko ibijyanye n'amande yacibwaga abarengeje iminsi yo kwandikisha uwavutse cyangwa kwandukuza uwitabya Imana, yavanyweho n'itegeko rishya rigenga abantu n'umuryango.
Amafoto&Video: Mushimiyimana Azeem