Ibya Rayon Sport birarangiye nyuma yo kunanirwa kwishyura ubukode – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taliki 16 ukwakira 2020 nibwo ikipe ya Rayon Sport yafunguye Office yayo kumugaragaro aho yagiye gukorera mu nzu nziza ya Etage iherereye Kimihurura. Gusa uyu munsi amakuru agera kuri Yegob akaba yemeza ko ikipe ya Rayon Sport yamaze kwirukanwa muri iyi nzu nyuma yo ku nanirwa kwishyura.

Nkuko umunyakuru wa Radio 10 yabitangaje mu kiganiro 'Urukiko', ngo ubuyobozi bwa Rayon Sport ndetse n'abakinnyi bayo bari bacumbitse kuri iyi nzu bose basohowe mu nzu kubera Rayon yananiwe kwishyura ubukode.

Iyi nzu ubusanzwe ifungura ikaba yari iteganyijwe ko izajya ikoreramo ubuyobozi bwa Rayon Sports, abatoza, abaganga, Team Manager ndetse n'abashinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports, gusa nkuko umunyamakuru wa Radio 10 yabitangaje ngo hari hasigaye hacumbitsemo n'abakinnyi b'abanyamahanga ba Rayon.

 

Photo: Rwandamagazine.com

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/ibya-rayon-sport-birarangiye-nyuma-yo-kunanirwa-kwishyura-ubukode/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)