Ibi babitangaje nyuma y'uko mu bihe bitandukanye, bagiye bagaragaza impungenge zo kuba ikigo cy'ubwishingizi kimwe gusa cya Radiant Insurance Company aricyo basabwaga kwaka ubwishingizi kuko aricyo cyari cyujuje ibisabwa ngo gikorane n'urubuga Irembo, bigatuma nta gucuririkanywa kw'ibiciro kubaho.
Kuri ubu RURA yabashyiriyeho urubuga (platiform) bazajya bifashisha bahabwa serivisi nk'izo bahabwaga ku Irembo, urwo rubuga rushya rwo rukaba rwemera n'abandi bamotari bakorana n'izindi sosiyete z'ubwishingizi.
Abamotari bavuze ko bizatuma ibigo by'ubwishingizi bibakeneye bihanga udushya dutandukanye tugamije kubakurira, bityo na bo bakabyungukiramo.
Motari Habimana Jean Paul, yabwiye IGIHE ko yishimiye iki icyemezo kuko bigiye gutuma igiciro cy'ubwishingizi kigabanuka.
Ati 'Mbyakiriye neza kuko iyo umuntu ari umwe ku isoko, ni ha handi afata imyanzuro ashaka. Nk'ubu kuba abandi bemerewe, ni ukubanza kujya tuvugana ku biciro bikazamurwa mu buryo bukwiye kuko iyo umuntu ari ku isoko arenze umwe kandi bacuruza ikintu kimwe bifasha abakiriya'.
Sindayigaya Jean Pierre nawe yunzemo, avuga ko bishimiye kuba bagiye kugira amahitamo y'ibigo bitandukanye.
Ati 'Byashimishije cyane, kuba wakwihitiramo ikindi kigo gitanga ubwishingizi mbona ari byiza cyane kuko byari bitubangamiye, ndetse kuba icyangombwa cyo gutwara wagihabwa ukoresheje ubundi bwishingizi bwose mbona ari byiza cyane'.
Abamotari bavuga ko ku mumotari wafataga ubwishingizi bwa mbere, yasabwaga kwishyura 60.000 Frw mu gihe cy' umwaka, ariko aya mafaranga akaba yagendaga azamuka uko amaze igihe akora akazi. Kuri ubu, ubwishingizi bwari bugeze ku 120 000 Frw kandi nta mumotari wemerewe kubona uruhushya rwo gutwara abagenzi adafite ubwishingizi.
Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko abamotari bahawe amahirwe yo kwihitiramo ubwishingizi bifuza, bikazakemura ikibazo cy'ibiciro bihanitse bari bamaze igihe bagaragaza.
Ati 'Umumotari ni we uzajya uciririkana n'ikigo cy'ubwishingizi kimuca make, kimuhe ubwishingizi nyuma bamuhe icyangombwa cyo gutwara".
Akomeza agira ati 'Icyatumaga ubwishingizi buzamuka ni uko ibigo bitanga ubwishingizi byari bicye bityo ibiciro bakazamuka. Ibi biraza gutuma abandi bagabanya'.
RURA ivuga ko abamotari bari basanzwe bemerewe gukorana n'ibigo by'ubwishingizi bitandukanye, ariko amakuru yabo (Electronic data) agahuzwa n'ikigo cy'Irembo. Ibi rero ngo byananije ibindi bigo bituma Radiant ariyo isigara mu kibuga yonyine.
Umuvugizi w'Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yabwiye IGIHE ko impungenge z'abamotari bazimenye ndetse ko zishobora kuba zari zaratewe no kuba hari ibigo by'ubwishingizi bitashoboye gukoresha bw'ikoranabuhanga bwari bwaragenwe.
Yagize ati 'Umuntu niwe wihitiramo ubwishingizi ashaka, ariko ikibazo bahuye nacyo, Irembo risaba ibigo by'ubwishingizi guhuza amakuru, bikorohera gukurikirana ubwishingizi bw'umuntu'.
Mu gukemura iki kibazo, yavuze ko RURA yabashyiriyeho urubuga (platiform) rwo guhurizaho amakuru rutanga serivisi nk'iz'Irembo ryatangaga ku bamotari.
Ati 'Icyo RURA yakoze, yabashakiye urubuga rumeze nk'Irembo kugira ngo ufite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose mu gihe ku Irembo bidashoboka, bakoreshe urubuga rwa RURA".
Kuramba avuga ko kuri ubu umumotari yemerewe gusaba ubwishingizi akoresheje urubuga rw'Irembo cyangwa urwa RURA maze agahabwa icyangombwa cyo gutwara abagenzi.
Yavuze ko mu gihe haba habaye ikibazo kuri urwo rubuga rushya, abamotari bashobora guhamagara inzego zitandukanye za RURA bagafashwa. Kugeza ubu muri Kigali habarurwa abamotari barenga 30.000.