Ibyo abayobozi b’inzego z’ibanze basabwa kuzakosora muri manda itaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 26 Mutarama 2021 ni bwo Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye yemeza itegeko rigena isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, igena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z’icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho.

Icyo cyemezo cyaje gikurikiye itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ryavugaga ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

Nubwo kugeza ubu hataramenyeka neza igihe nyir’izina ayo matora azakorerwa, abaturage n’inzobere mu by’imiyoborere bavuga ko hari ibyagaragaye muri manda y’izo nzego irangiye bikwiye kuzakosorwa mu yindi manda.

Mu byagarutsweho hari inkundura y’iyegura rya hato na hato yavugije ubuhuha mu bayobozi b’uturere n’inama njyanama muri iyi manda irangiye, naho bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari bareguzwa ku mpamvu zitandukanye. Uko kwegura ahanini kwabaga kwaturutse ku kutuzuza neza inshingano zabo no kutesa imihigo bahize.

Abayobozi b’uturere 12 muri 27 batangiranye na manda y’imyaka itanu ishize ni bo bakiri mu myanya yabo. Ureste babiri muri bo bahinduriwe imyanya manda itarangiye, abandi bareguye cyangwa batakarizwa icyizere n’inama njyanama.

Habarwa abayobozi b’uturere 27 kuko batatu b’uturere two mu Mujyi wa Kigali bakuweho n’amavugura yatumye utwo turere dusigara tudafite ubuzima gatozi.

Inzobere mu by’imiyoborere akaba n’umushakashatsi mu muryango Never Again, Eric Mahoro, yabwiye RBA ko ubushakashatsi bakoze mu 2019 bwerekanye ko hari igihe inama njyanama iba ifite ubushobozi buke bwo kugenzura komite nyobozi, ibintu byatuma ubuyobozi bw’akarere bugira imiyoborere idahwitse.

Yakomeje ati “N’uburyo itoranywa birimo ikibazo [kuko] usanga ari abantu n’ubundi bafite imirimo mu karere ku buryo [komite] nyobozi iba ikibafiteho ububasha ku buryo kuyigenzura bigorana."

Kutesa imihigo no kunanirwa kuzuza inshingano biganisha ku kwegura kw’inzego z’ibanze, Mahoro avuga ko hari n’ubwo biterwa no kuba mu karere harimo imishinga myinshi “ibazwa akarere nyamara ingengo y’imari itabafasha kurangiza neza iyo mishinga” kuko hari amafaranga aturuka muri za minisiteri nayo aba yarabazwe mu ngengo y’imari.

Iyo nzobere ivuga ko ubushakashatsi bwanerekanye ko “hari ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abayobozi mu nzego z’ibanze, cyane cyane ku bijyanye no gusobanukirwa inshingano zabo.”

Mahoro asaba ko “inzego z’ibanze zizatorwa zazongererwa ubumenyi” kuko hari n’abo usanga batumva gahunda za Leta bigatuma abaturage batabizera.

Ku ruhande rw’abaturage, muri rusange bashima akazi izo nzego zakoze muri manda irangiye, ariko bakanagira ibyo basaba kuzanozwa ubutaha birimo ubukangurambaga ku kujyana abana mu ishuri no gusubizayo abaricikirije.

Munyankindi Vincent wo muri Kamonyi yagize ati “Kuri njye mbona ku kagali hakwiye undi mukozi bakaba nka babiri [bahora bahari bakira abaturage]. Ibyo byaba ari byiza kuko ku mudugudu mbona mutekano na mudugudu bakora neza rwose.”

Uwitwa Nshimiyimana Radjab we yagize ati “Abo mu nzego z’ibanze tuzatora bazadufashe bakore ikintu cyo gukangurira abana kwiga. Njyewe mbona ikibazo ari aho kiri rwose, bakareba uko n’abatiga basubira mu ishuri tukagira iterambere ariko n’abana bakagira uburere bwiza."

Icyo cyifuzo agisangiye na Bwanacye Fridaus na we utuye muri ako karere, wagize ati"Mbona abo tuzatora bakagombye gushakisha abana batiga kuko barahari rwose. Hano barahari batajya biga, birirwa birukanka kandi ni ikibazo pe! Mbona ntacyo abariho babikoraho."

Abayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare rukomeye mu gushimangira gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ibibakorerwa.

Manda irangiye ni yo yateguwemo amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2017, ikaba irangiranye n’icyerekezo 2020 u Rwanda rwari rwarihaye mbere y’uko hatangira icya 2050.

Guhindura imibereho y’abaturage ni yo yari intero y’inzego z’ibanze nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7. Ibikorwa remezo, imibereho myiza n’ubukungu byongewemo imbaraga, ndetse isuzuma ry’imihigo rishingira ku mpinduka ku buzima bw’abaturage.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare rukomeye mu gushimangira gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’ibibakorerwa



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-basabwa-kuzakosora-muri-manda-itaha
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)