Ibi byagaragajwe na raporo yakozwe Komisiyo y'Ubukungu mu Muryango w'Abibumbye Ishinzwe Afurika, Ikigo cya TradeMark East Africa ndetse n'Ikigo cy'Ubushakashatsi ku Bukungu bwa Afurika (AERC).
Iyi raporo igaragaza ko muri rusange ubu bucuruzi bwiyongereye bitewe n'uko ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize EAC bwiyongereye cyane n'ubwo ubwo ku rwego mpuzamahanga bwo bwagabanutse cyane bitewe n'uko ingendo mpuzamahanga zahungabanyijwe n'ikwirakwira rya COVID-19.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, igaragaza ko ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 13.6% ugereranyije n'umwaka wa 2019.
Uku kwiyongera kwatewe n'uko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye, ntibishingire gusa ku ikawa n'icyayi, ahubwo hakiyongeraho imbuto, imboga, indabo ndetse no kongerera agaciro ibindi bisanzwe byoherezwa mu mahanga.
Iyi raporo iragira iti 'Imibare y'ibyoherezwa mu mahanga mu Karere yaragabanutse cyane muri Mata 2020. Gusa byatangiye kugenda bizahuka mu mezi yakurikiyeho.
Mu by'ukuri mu mezi icyenda y'umwaka wa 2020 ibihugu byinshi bigize EAC byongereye ibyoherezwa mu mahanga kurusha uko byari bimeze ugereranyije n'umwaka wa 2019.'
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n'Igenzura muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Munyurangabo Jonas, yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye bitewe n'uko ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bidashingiye cyane ku mutungo kamere, nk'amabuye y'agaciro n'ibindi, ahubwo byiyongereyeho ibindi nk'imboga n'imbuto.
Yavuze ko hari isomo rinini ibihugu byo mu Karere byagakwiye kwigira ku cyorezo mu kurushaho guteza imbere ubucuruzi bw'imbere.
Munyurangabo yavuze kandi ko u Rwanda ruri gushyira imbaraga nyinshi mu kurushaho koroshya amabwiriza agenga itumizwa n'iyoherezwa ry'ibicuruzwa bijya hanze y'u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Trade Mark East Afrika, Frank Matsaert, avuga ko imibare y'ibyavuye mu bushakashatsi igaragaza ko hakenewe ubucuruzi bushingiye ku guhanga udushya ndetse na za guverinoma zigashyigikira ibikorwa by'ubucuruzi mu buryo bwagutse.