Ibyo wamenya kuri robots eshatu u Rwanda ruherutse guhabwa zizarufasha guhangana na Coronavirus - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni robots zatanzwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) na Guverinoma y'u Buyapani, kugira ngo zifashe muri serivisi z'ubuzima.

Uretse gusukura no kwica za mikorobe mu cyumba cyangwa ahantu runaka mu rwego rwo kurandura burundu Coronavirus, zinafite ubushobozi bwo kwica udukoko cyangwa mikorobe zo mu cyumba babagiramo, laboratwari, ibyumba by'umuhezo, mu modoka zikoreshwa nk'imbangukiragutabara n'ahandi.

Zakozwe n'ikigo cy'Abongereza gisanzwe gikora ibikoresho ndetse kigatanga serivisi n'imiti byifashishwa mu gusukura no kwica udukoko, Finsen Tech.

Dore bimwe mu byo wamenya kuri izo robots birimo ubushobozi bwazo, agaciro kazo n'aho zizashyirwa.

Zifite ubushobozi bwo kwica udukoko hafi 100%

Robots eshatu Minisiteri y'Ubuzima iherutse kwakira zica udukoko na za mikorobe ndetse zigasukura imyanda yose iri ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi, zikoresheje imirasire (Ultraviolet) yazo.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) akaba n'umwe muri 15 bahuguriwe gukoresha izo robots, Kamugunga Jules, yavuze ko zifite ubushobozi bwo kwica udukoko na za mikorobe ku gipimo cya 99,9% zifashishije imirasire yazo.

Ati 'Izo ngufu nyinshi zituruka mu mirasire ziragenda zikangiza utunyangingo tw'utwo dukoko zikatubuza gukomeza kororoka. Iyo bigenze bityo, utwo dukoko ntitubasha gukomeza kubaho cyangwa ngo tube twakwanduza abantu.'

Izo robots zikoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga zidakozweho, Kamugunga yavuze ko 'zidashobora gukora habayeyo imbogamizi runaka, kuko zipima ingufu z'imirasire zikenewe mu gusukura ahantu runaka zihagaze ahantu hamwe.'

Ibyo birumvikanisha ko zikora zihagaritswe ahantu hamwe, rwagati mu cyumba kigiye gusukurwa.

Robot imwe ifite agaciro k'asaga miliyoni 70frw

Ubwo izo robots eshatu zitezweho umusaruro ufatika mu guhangana na Coronavirus zatangwaga, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yavuze ko zifite agaciro k'ibihumbi 210$. Ni ukuvuga ko imwe yaguzwe ibihumbi 70$ (miliyoni 68.9 frw).

RBC yavuze ko abakozi barenga 400 ari bo bajyaga bakoreshwa mu gukora amasuku hirya no hino bikekwa ko haba hari udukoko.

Gukora icyo gikorwa byatwaraga igihe kinini cyane ugereranyije n'igihe robots zizajya zikoresha, ndetse habaga hari n'ibyago by'uko abo bari gukora ayo masuku nabo bahandurira cyangwa bakahanduza.

Zizashyirwa ahantu hari ibyago byinshi byo kwandura

Muri robots eshatu zigenewe gusukura no kwica udukoko dutera COVID-19 na za mikorobe ndetse no gukora isuku, imwe izashyirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe, naho izindi ebyiri zizajya zoherezwa gukoreshwa aho bikenewe cyane.

Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye The New Times ko kubera ko robots eshatu zihari zidahagije 'icyiza ni uko zimurwa, bityo zikaba zishobora gukoreshwa aho ari ho hose biri ngombwa.'

Robot ifite ubushobozi bwo gusukura icyumba mu minota 30

Bitandukanye n'igihe byatwaraga abantu basukura icyumba bakoresheje imiti yica udukoko, izo robots zifashisha imirasire zo byitezwe ko mu gihe cy'iminota 32 zizajya ziba zamaze gusukura icyumba ku buryo Coronavirus iba itagihari. Bitewe n'imikorere yazo kandi bisaba ko umuntu afunga amadirishya n'imiryango by'icyumba agiye gukoramo isuku, hanyuma agakoresha igikoresho cyabugenewe cya telekomande.

Ni icyiciro cya kabiri cya robots zigamije gufasha guhangana na COVID-19

Ku wa 18 Gicurasi 2020 Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ryahaye u Rwanda robots eshanu zifashishwa mu kwita ku barwayi ba COVID-19.

Ni zo robots za mbere zari zihawe u Rwanda mu kurwanya icyorezo kimaze umwaka urenga cyugarije Isi, buri imwe muri zo ifite agaciro k'ibihumbi 33$.

Izo zifite ubushobozi bwo gufata ibipimo by'ibanze nk'umuriro, uko umuntu ahumeka, kugeza ibiribwa n'imiti ku barwayi, gufata amakuru y'abarwayi, kugenzura abatambaye udupfukamunwa n'abatwambaye binyuranyije n'amabwiriza, kumenyesha umuganga igihe hari ibimenyetso bidasanzwe umurwayi agize, ndetse zishobora no guhabwa porogaramu yo gufata umuvuduko w'amaraso.

Izatanzwe mu Rwanda ku nshuro ya kabiri zo zifite akamaro gatandukanye n'ak'iza mbere, kuko zo zigenewe gusukura aho bikekwa ko hari Coronavirus no kwica udukoko na za microbes.

Robots eshatu ziheruka guhabwa Minisiteri y'Ubuzima zifite ubushobozi bwo gusukura hakekwa Coronavirus mu minota 32
Muri Gicurasi 2020 u Rwanda rwahawe robots eshanu zifasha mu kwita ku barwayi ba COVID-19



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-robots-eshatu-u-rwanda-ruherutse-guhabwa-zizarufasha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)