Ibyo byaha uwo mwana yabikoze mu bihe bitandukanye. Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n'igice z'amanywa umurambo w'umugore wabonetse mu gashyamba mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w'umugore mu gashyamba k'inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y'ahabonetse uwa mbere, kandi bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza.
Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa hafi y'aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba ateshwa n'abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.
N'ubwo N.D yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z'iperereza no mu rukiko, ibizamini bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.
Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwanzuye ko uregwa ahamwe n'icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icyaha cy'ubwicanyi buturutse bushake maze ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.
Umuryango ntuzi uwawiciye
Umugabo w'umwe mu bagore bishwe, Ndayambaje Evariste yavuze ko amakuru y'uko uwamuhemukiye yakatiwe atari ayazi kuko atigeze amumenya ndetse atigeze anamenya igihe yaburaniye.
Ati 'Ntabwo twabimenye, navuganye na RIB batubwira ko bakiri mu iperereza ariko batubwiye ko yafashwe kugeza na n'ubu ntabyo twari tuzi, ni wowe mbyumvanye, Ntabwo twamenye amazina. Icyo dushaka nuko twamenya uko yaburanye kuko hari abana batatu bagiye bavuga ko bafite ubwoba ko nabo bazakwicwa nka nyina.'
Ndayambaje yavuze ko igihano uwo wabahemukiye yahawe ari gito, byongeye bakaba bashaka indishyi kuko umufasha we yamusigiye abana bato.
Yagize ati 'Yadusiye abana b'impinja. Twebwe twumvaga yakatirwa burundu. Ntacyo twungutse twebwe twumva twasubiza urubanza inyuma kuko dukeneye n'indishyi z'akababaro.'
Umwe mu banyamategeko wanakurikiranye uru rubanza yabwiye IGIHE ko kuba abo mu miryango yahemukiwe bataramenyeshejwe iburanishwa, hari amategeko abyemera.
Yavuze ko kuba uwo mwana yarahawe igihano gito, bishingira ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba ataruzuza imyaka y'ubukure, icyakora ngo imiryango yiciwe ifite uburenganzira bwo kujurira.
Ati 'Ntabwo ari ngombwa ko batumirwa mu rubanza mu gihe ubuhamya batanze bwakoreshejwe cyeretse urukiko rwongeye kubakenera. Bashobora kuregera indishyi nyuma y'uko umwanzuro w'urukiko ubaye itegeko.'
IGIHE yabashije kubona kopi y'umwanzuro w'urubanzwa aho umwana wiswe ND yakatiwe imyaka 15. Iyo kopi igaragaza ko uyu mwana avuka mu kagari ka Burunga Murenge wa Gihundwe akarere ka Rusuzi. Umwaka ushize yari yarakatiwe igihano gisubitse cyo gufungwa umwaka umwe biturutse ku cyaha cy'ubujura. Yigaga mu mashuri abanza.