Muri iki gihe isi yose yugarijwe n'icyorezo cya covid-19 gikomeje guhitana benshi ndetse kigahungabanya ubukungu, hari impamvu nyinshi zishobora kudutera kwiheba, nta n'umwe muri twe ufite ubudahangarwa cyangwa ubushobozi bwo kugihagarika . Ariko n'ubwo amakuru twumva buri munsi ateye ubwoba,hari byinshi byo kudukomeza turebye ubuzima bwaranze Pawulo.
Nashimishijwe cyane n'ibikorwa bimwe na bimwe bitangaje byo gutanga cyangwa kugira ubuntu nk'uko abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda, (abakirisito, abatari abakristu ndetse n'abatemera ko Imana ibaho!) Bagerageje kwerekana ko bita ku bandi. Bityo, banyibukije urwandiko nkunda cyane rwo mu Isezerano Rishya rufite byinshi byo kutwigisha kubyerekeye ubuntu.
Intumwa Pawulo yari ari muri gereza kandi ashobora kwicwa igihe yandikira inshuti ze zo mu itorero ry'i Filipi, yarabashimiye kuko bari bamwoherereje impano ikomeye cyane, n'ubwo hari aho yumvaga ko atayikeneye! Bigaragara ko yari ageze kuri iyo ntera ishimishije mu buzima aho yashoboraga kuvuga ko ari umuntu 'unyuzwe'.
Ibi bishobora kuboneka gacye mu mico yacu kuko benshi muri twe dusa nk'aho twibwira ko kunyurwa bifitanye isano n'ibyo dufite. Ariko nk'uko abakire bashobora kubihamya, ubutunzi ntabwo byanze bikunze buzana kunyurwa. Umuherwe w'umunyenganda JD Rockefeller abajijwe umubare w'amafaranga bisaba kugira ngo umuntu yishime, yarasubije ati "Idolari rimwe gusa".
Umunezero wa Pawulo wari ufitanye isano no kwizera kwe ntabwo ari ingano y'umutungo we cyangwa ubwoko bw'imodoka yari afite muri garage. Tumaze kuvuga ko bigaragara neza ko ubuntu bw'inshuti ze bwabaye isoko y'umugisha uhoraho. Mbibutsa ko ubufasha duha abandi bigaragara ko bubatera inkunga cyane.
Ariko Pawulo yavuze ikindi kintu gishimishije cyane.Yababwiye ko ubuntu bwabo butazagenda ubusa ngo bareke kubuhemberwa, kandi ntiyatinye gukoresha imvugo y'ubucuruzi kugira ngo yerekane ukuri. Abahinduye urirmi babivuga muri ubu buryo: "Ikimpangayikishije ni uko ugomba kugira inyungu nziza igaragara kuri konti yawe".
Aha ntunyumve nabi. Pawulo, ntiyagerageje kubabwira ko Imana ishaka ko umukristo wese aba umukire. Yerekanaga gusa ko gutanga kwacu kutigera kwibagirana Kabone n'aho biba byakozwe mu ibanga kandi ko byanze bikunze Bizana umugisha n'ingorororano zabyo. Yesu yavuze igitekerezo kimwe ubwo yavugaga ko n'igikombe cy'amazi akonje kitazirengagizwa cyangwa umuntu areke kugihemberwa.
None, ibihembo ni ibihe? Nibyiza!Ndasaba ko kunyurwa no kubona abashonje bagaburiwe, abatagira aho baba bacumbikiwe kandi abantu baza kuri Kristo ni ibihembo bihagije. Erega tujye tugira ubuntu kandi twibuke ko twaremwe mu ishusho y'Imana yuzuye ubuntu.
Ariko hariho n'ibindi. Dushobora kwibukwa kubw'ubuntu bwacu, nkuko aba bizera b'i Filipi byagenze. Hari ibyiringiro byerekana ko ku iherezo tuzagororerwa ubwo tuzahagarara imbere y'Imana. Ntitwibagirwe kandi ko impano nziza ari izitangwa mu ibanga nta kugerageza kubitangaza cyangwa gushimwa ku mugaragaro.
Icy'ingenzi muri byose ariko, Pawulo yabwiye inshuti ze ko Imana itekereza ko ubuntu 'buhumura neza '. Ibyo bishobora kumvikana nk'ikintu kidasanzwe ariko Pawulo yakoresheje iyi mvugo agira ngo asobanurire Abafilipi ko impano zabo zari nk 'ituro ryiza (mubyukuri rifite impumuro nziza).
Igishimishije ni uko Pawulo yakoresheje amashusho amwe mu rundi rwandiko rwe igihe yatekerezaga ku gitambo Yesu yatanze ku musaraba. Icyo cyari ikintu kidasanzwe kuri we kuko nta muntu n'umwe wasobanukiwe n'ubunini bw'umusaraba kurusha Intumwa Pawulo. Urupfu rwa Yesu rwiganje mu buzima bwe bwose. Mu byukuri, byaramufashije (2 Abakorinto 5), nyamara yari afite ubushake bwo kubwira inshuti ze ko ineza yabo yamwibukije ubuntu bw'Imana butangaje.
Source: www.christiantoday.com