Icyo MINISPORTS ivuga ku bakinnyi nka Kevin Monnet Paquet na Tresor Ndayishimiye kuba baza gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo ivuga ko ibiganiro byatangiye hagati ya z'Ambasade z'ibihugu bitandukanye kugira ngo bamwe mu bakinnyi bafite ubwenegihugu bw'u Rwanda ariko batahakuriye babe baza gukinira Amavubi.

Biragoye ko hari igihugu wajyamo ku Isi ngo ntuhasange umunyarwanda. Umunsi ku munsi hari abakinnyi bagenda bamenyekana ko bafite inkonmoko mu Rwanda aho usanga umwe mu babyeyi be ari umunyarwanda cyangwa bose ari bo ariko uwo mukinnyi abakaba aheruka mu Rwanda akiri umwana muto, abandi ugasanga batarahavukiye.

Mu minsi ishize nibwo rutahizamu wa St Etienne, Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda ndetse byari byitezwe ko azaza ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Ku munota wa nyuma uyu rutahizamu ntiyaje. Si uyu mukinnyi uhanzwe amaso gusa hari na rutahizamu wa Willem II mu cyicro cya kabiri mu Buholandi, Tresor Ndayishimiye ndetse n'abandi.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPORTS, Rurangayire Guy, yavuze ko ubu hatangiye ibiganiro na z'Ambasade zitandukanye ku buryo mu minsi iri imbere nibikunda aba bakinnyi bazababona baje gukinira u Rwanda.

Ati'Muzi abakinnyi bacu benshi, amateka y'igihugu hari n'abatarigeze bakandagira mu Rwanda, hari umubano mpuzamahanga watangiye na z'Ambasade, abazemera muzabona baje kudukinira nk'uko byagenze n'ahandi nko muri Basketbal mwabonye ba Mukama ni abana bavukiye muri Canada batazi n'ikinyarwanda ariko ababyeyi ni abanyarwanda.'

'Ibiganiro byaratangiye ku rwego rwa z'Ambasade na Minisiteri yacu y'ububanyi n'amahanga ndetse na federasiyo aho buri wese agenda abona umuntu tukagenda tubegera kugira ngo turebe igihe bazemerera kudukinira ndetse no kwegera ababyeyi babo kuko abenshi baba bakigengwa n'amasezerano ababyeyi bagomba kubanza kwemeza, ndizera ko mu minsi iri imbere bizaba ari byiza.'

Yasabye Itangazamakuru gutanga isura nziza ya siporo kuko rimwe na rimwe hari igihe bagira uruhare mu gutuma aba bakinnyi binangira umutima bakaba bataza gukinira u Rwanda.

Rutahizamu Mike Tresor Ndayishimiye ni umwe mu bakinnyi bifuzwa n'Amavubi
Kevin Monnet Paquet yitangarije ko yiteguye gukinira Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-minisports-ivuga-ku-bakinnyi-nka-kevin-monnet-paquet-na-tresor-ndayishimiye-kuba-baza-gukinira-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)