Icyo ubushakashatsi bwerekanye ku mpfu za Coronavirus mu Rwanda zabaye nke ku zari zitezwe -

webrwanda
0

Ni inyigo yakozwe hagendewe ku mibare n’amakuru byatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere yapimwaga agasanganwa icyo cyorezo kugeza ku wa 14 Mutarama 2021. Muri ayo mezi, abantu 133 ni bo bahitanywe n’icyo cyorezo mu Rwanda.

Yakozwe n’abashakasahtsi batandukanye baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Harvard, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ndetse n’ihuriro Inshuti mu Buzima (PIH), barangajwe imbere na Dr Musanabaganwa Clarisse.

Hagaragazwamo ko inzobere mu by’ubuvuzi n’indwara z’ibyorezo zari ziteze ko Coronavirus izigiriza nkana k’u Rwanda na Afurika muri rusange, bitewe n’uko inzego z’ubuzima kuri uwo mugabane zikiri hasi, abaturage batuye mu kajagari ndetse no kuba harangwa uruhurirane rw’izindi ndwara.

Ibyateganywaga ariko iyo nyigo yagaragaje ko bitabaye, kuko muri ayo mezi 10 imibare y’ubwandu n’impfu mu bihugu bya Afurika yari hasi ugereranyije n’iy’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buhinde, Brésil, u Burusiya n’u Bwongereza.

Byaratunguranye cyane kubona ibihugu biteye imbere, bifite amikoro yo kugura ibikoresho ndetse n’inzego zabyo z’ubuvuzi ziteye imbere ari byo byibasirwa n’icyorezo bikomeye.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda hagereranywa uko rwitwaye mu bihe by’icyorezo n’uko ibindi bihugu byateye imbere byabyitwayemo, bwibanze ku kugaragaza impamvu mu Rwanda impfu zabaye nke bihabanye n’ibyo impuguke mu by’indwara z’ibyorezo zari ziteze.

Gupima abarwayi no gukurikirana abo bahuye nabo

Dr Musanabaganwa na bagenzi be 10 bagaragaje ko uburyo u Rwanda rwakoresheje rupima COVID-19 mu bihe bitandukanye, bwagize uruhare rukomeye mu kuba ubwandu butarakajije umurego, bityo n’impfu zikaba nke.

Kuva muri Gashyantare 2020 mu gihugu hafatwaga ibipimo biri hagati ya 1000 na 1500 buri munsi, byose bigakusanyirizwa muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu.

Uko iminsi yagiye yicuma, uburyo bwo gupima bwariyongereye ku buryo kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, ibitaro 52 n’ibigo nderabuzima 506 byari bimaze kugira ubushobozi bwo gufata ibipimo, bikajyanwa muri laboratwari zirindwi ziri hirya no hino mu gihugu.

Mu gihe ibipimo byerekanaga ko umuntu yanduye COVID-19, igihugu cyashyizeho ingamba zo gukurikirana abaheruka guhura nawe bagashyirwa mu kato k’iminsi 14, maze bagapimwa harebwa ko bo batayanduye. Ni ibintu ubushakashatsi bwerekana ko byafashije cyane mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo.

Ntibyagarukiye aho kuko hashyizweho na gahunda yo gupima icyorezo mu duce dutandukanye tw’igihugu cyane cyane ahahurira abantu benshi nko ku mihanda, hagapimwa ubishaka wese nta gutoranya. Byose byari bigamije kureba isura y’icyorezo kandi byatanze umusaruro ufatika.

Ingamba z’ubwirinzi zarakajijwe

Kuva icyorezo cyagaragara mu gihugu hakozwe ubukangurambaga ubutitsa bwatangaga amakuru ajyanye n’icyorezo yose, uko cyandura, ibimenyetso n’uko cyirindwa.

Ku wa 21 Werurwe ingendo zo mu kirere n’izambukiranya imipaka zarahagaritswe nyuma y’uko kuwa 15 amashuri yari yafunzwe, maze ku wa 1 Mata 2020 hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo yagejeje ku wa 16 Kamena.

Hakomeje kugenzurwa iyubahirizwa ry’amabwiriza ahantu hose arimo ayo Inama y’Abamisitiri yashyizeho mu bihe bitandukanye yibanda ku kubuza abantu kwihuriza hamwe ari benshi, abayarenzeho bakabihanirwa.

Mu gihe cyo gusubukura ingendo zo mu kirere, hashyizweho amabwiriza abigenga hirindwa ko abinjira n’abasohoka bakwirakwiza icyorezo.

Abaje n’indege bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 72 ashize, ndetse bakabanza gushyirwa mu kato muri hoteli zabugenewe. Abashaka kujya hanze bagiye n’indege na bo barasabwa kwipimisha muri icyo gihe, naho abambukiranya imipaka yo ku butaka bakipimisha gusa.

Imyaka y’Abanyarwanda yabigizemo uruhare

Nk’uko byakunze kugarukwaho kenshi n’abashakashatsi batandukanye, COVID-19 yibasira abafite imyaka y’ubukure kurusha urubyiruko, by’umwihariko abafite imyaka iri hejuru ya 60.

Hagaragazwa ko kuri buri kigero cy’imyaka y’ubukure haba hiyongereyeho ibyago bya 13% byo kwicwa na Coronavirus, bityo ko ufite imyaka 60 aba afite ibyago 100% byo guhitanwa na yo ugereranyije n’uw’imyaka 20.

Ubushakashatsi bwa Dr Musanabaganwa na bagenzi be bwerekanye ko kuba muri ayo mezi u Rwanda rwarapfushije bake byanagizwemo uruhare no kuba abarutuye barengeje imyaka 60 ari 5,1% gusa, mu gihe nko mu Burayi abarengeje iyo myaka bari hagati ya 20% na 23,1%.

Ibyo ngo byatumye abenshi mu bayirwaye mu Rwanda babasha kwitabwaho bakayikira, kabone nubwo babaga bafite izindi ndwara nka diabète, SIDA, igituntu, umuvuduko w’amaraso cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero.

Kwanzura ko u Rwanda rutagize impfu nyinshi byashingiwe ku ijanisha ry’abahitanwa n’icyorezo rya 1,3% rwari rugezeho ku wa 14 Mutarama, rigereranywa na 2,8% rya Afurika y’Epfo, 1,7% rya Leta zunze Ubumwe za Amerika, 2,4% rya Espagne, 4,9% ry’u Bushinwa na 3,5 ry’u Butaliyani.

Kugeza ku wa 25 Gashyantare 2021, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1.000.505 byagaragayemo ubwandu 18.689. Muri bo 17.302 bakize icyorezo, 258 cyarabahitanye naho 1.016 baracyitabwaho. Abarwayi icyenda ni bo barembye.

Imibare y'ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda nubwo yiyongereye, impfu ntizabaye nyinshi nk'uko abahanga bari babyiteze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)